Imitwe ibiri iri mu isanzwe ifasha igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubiranyemo, irwana inkundura mu bice byo muri Rutshuru na Masisi, nyuma yuko umutwe wa M23 urekuye ibice yagenzuraga.
Bivugwa ko iyi mirwano ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Mata 2023 muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kiwanja mu bice bya Busumba, Mpati, Kivuvuye.
Uwatangaje amakuru y’iyi mirwano, avuga ko yabaye hagati y’amashami abiri y’umutwe wa Nyatura usanzwe ubarizwa mu bufatanye bw’imitwe yiyemeje gufasha igidirikare cya Congo.
Nanone kandi ejobundi hashize hari habaye imirwano y’iyi mitwe mu bice bya Bishange muri Sheri ya Buhande.
Aho umutwe wa M23 urekuriye ibice wari warafashe, haravugwa ko imwe mu mitwe yakunze guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, yahise yigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, ikajya kongera guhohotera abaturage.
Gusa umutwe wa M23 urabyamagana, ugasaba ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kurinda abaturage wazisigiye, bitaba ibyo ukongera kwegura intwaro.
Uyu mutwe kandi ubwo warekuraga ibi bice, wavugaga ko FARDC ndetse n’imitwe itera ingabo mu bitutu iki gisirikare, badakwiye gukandagiza ikirenge muri ibyo bice mu gihe cyose amasezerano bifuza kugirana na Guverinoma ya Congo, atarabaho.
RWANDATRIBUNE.COM