Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wahagaritse imodoka yari igemuriye ibyo kurya ingabo za EACRF z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Rutshuru.
Izi ngabo za EACRAF z’u Burundi ziri mu mu muryango wa EAC mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, zimaze iminsi zishinjwa gufasha ingabo za Leta ya Congo kurwanya inyeshyamba za M23 aho gukora ubutumwa bwazizanye.
Byabaye ngombwa ko iyo modoka yabujijwe kwinjira muri Kitshanga ko igaruka ndetse yahise isabwa gusubira aho yari iturutse kuri uyu wa 30 ubwo yari isanzwe ku kigo cy’abihaye Imana cya Kitshanga, nk’uko byemejwe n’umunyamakuru w’umunyeCongo Daniel Michombero, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Ingabo z’uburundi zikomeje gushinjwa gufatanya na FARDC,FDLR,Wazalendo na Wagner kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, dore ko Leta ya Congo yarahiye ko itazigera iganira nawo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com