Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko ushobora kwigarurira umjyi wa Goma mu minsi ya vuba.
M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi ari nako isatira Goma
Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kugenda urushaho kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru , hari amakuru yemeza ko bishobora kurangira iruhukiye mu mujyi wa Goma.
Kuva imirwano yakongera kubura guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 ,umutwe wa M23 wakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru byiyongera ku bindi wari waramaze kwambura FARDC muri Kamena 2022 harimo n’umujyi ukomeye wa Bunagana.
Amakuru yo kuzwirwa dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, yemeza ko ubu M23 iri kurwanira ku muvuduko wo hejuru ndetse ko mu gihe iyi mirwano yaba idahagaze, byarangira mu gihe gito M23 yigaruriye Umujyi wa Goma.
Mu Cyunweru kimwe gusa kuva imirwano yakongera kubura, M23imaze kwigarurira uduce twinshi turimo Rutshuru centre,Ntamugenga,Karengera,Gako,Biruma,Gare,Matebe,Rangira,Rubare,rukoro,Kiringa,Kumunezero,Kalambi,Busanza, Bugani,Burayi, Kanombe,Kazuba,Kanyabusoro,katale,Kibaya … twiyongera ku tundi nka Bunagana,Cunzu, Kabindi Chengerero,Runyoni n’ahandi hose higaruriwe na M23 muri Kanama 2022.
Ubu M23 , iri kurwana yerekeza ku gufata agace ka Rumangabo gaherereyemo ikigo cya gisirikare gikomeye muri Kivu Y’amajyaruguru, ndese ukaba wabashije gufata tumwe mu duce turi mu nkengero z’aka gace.
Imirwano ikomeye iri kubera ku muhanda Rutsuru-Goma, Nyuma y’indi mirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Karengera ejo kuwa 27 Ukwakira 2022 , hakaba hari kwifashishwa, inzira ya Tongo-Kazaroho kugirango ubashe kugera mu Mujyi wa Goma .
Amakuru yo kwizerwa aturuka ahari kubera imirwano, yemeza ko M23 nibasha kwigarurira Rumangabo yose n’Umjyi wa Rutshuru ndetse ikaba yabasha kugenzura umuhanda wa Rutshuru-Goma bidasubirwaho, ishobora guhita ishyira icyerekezo cyayo ku Mujyi wa Goma .
Impamvu M23 ishobora kwerekeza mu mujyi wa Goma
Mu gihe ubutegetsi bwa DRC bwakomeje kwanga ibiganiro, M23 yo yakomeje kubifata nko kudaha agaciro Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo.
iyi ngo ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma M23 ikomeza imirwano kugeza ifashe Umujyi wa Goma ,ufatwa nk’Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru , mu rwego rwo gushyira igitutu ku Butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kwemera ibiganiro, ngo kuko wamaze gusanga Bunagana yonyine idahagije kugirango Abategetsi ba DRC bemere ko M23 ari umutwe bagomba kwicara bakumvikana.
Ikindi ngo M23 irashaka kwihaniza FARDC kutongera guhirahira igerageza kuyigabaho igitero nk’uko iheruka kubikora ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura kuwa 19 Ukwakira 2022, byatumye imirwano yongera kubura .
Ibi M23 irimo iragenda ibigeraho nyuma yaho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR na Mai Mai Nyatura , bakomeje guhunga imirwano bagata ibirindiro byabo.
Hari andi makuru yemeza ko zimwe mu ngabo za FARDC ziri gukuramo impuzankano za Gisirikare zikambara iza gisivile mu rwego rwo gukwepa imirwano.
Mu gihe abarwanyi ba M23 bari kurwana binjira mu mujyi wa Rutshuru , ingabo za FARDC ,FDLR na Mai Mai Nyatura zatangiye guhunga uwo mujyi zerekeza ahitwa Rwindi.
Guhunga kw’ingabo za FARDC biraturuka ku kuba zikomeje gusumbirizwa n’inyeshyamba za M23 .
ibi nibyo byatumye Lt Gen Ekenge umuvugizi wa FARDC, yasabye itangazamakuru kudashyira hanze amakuru y’urugamba bitewe n’uko FARDC iri gutsindwa uruhenu akaba ariyo nayo mpamvu Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC budashaka ko ayo makuru ajya hanze.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Aba barwana bose ni Abanyecongo.Kuki baticara ngo baganire,basangire ibyiza bya Congo?? Kuki batibuka ko Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo tugakundana?Ibi byerekana ko abantu muli rusange bananiye Imana.Bararwana,baricana,bariba,barasambana,barya ruswa,etc…Nkuko ijambo ryayo rivuga,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bible yita Armageddon.Ushobora kuba wegereje cyane iyo urebye ibintu biteye ubwoba birimo kubera ku isi.
Makaka we, ndagusuhuje. Leta ya RDC ntabwo ikozwa ibyo kuganira na ARC/M23 ngo si abanyekongo! Ndumva uri umuntu usenga kandi w’umunyamahoro. RDC ibyo irimo byo kwipakurura abana ba Kongo n’icyaha k’u Mana yabaremye. Ntabwo RDC bizayigwaneza kandi byatangiye kugaragara. Kubaha Imana n’ugukora ibikwiye. Muri iyi ntambara, M23 niyo irimo gukora ibikwiye kuko irarwana kuburenganzira bwayo. Muburyo buri spiritual rero nta kuntu FARDC yabakubita kuko bafite(M23) imbaraga z’imana zirengera abanyantege nke. FARDC kwifatanya na FDRL n’ukwiyongerera ibyago byo gutsindwa kuko ibiganza by’abagize FDRL biriho amaraso y’inzirakarengane.
M23 imbere cyane muhumure icyomurwanira cyirazwi kd ni Mana izabagimbere nahataringaniye izaharinganiza muharanire uburenganzira bwanyu muve kubanyandanini badashakako mutaha iwanyu