Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa bwa DRC, yafatiwemo imyanzuro irimo gusaba umutwe wa M23 kuba wahagaritse imirwano bitarenze tariki 25 Ugushyingo 2022.
Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo nko gusaba umutwe wa M23 guhagarika ibitero ugaba kuri FARDC no kuri MONUSCO kuva tariki 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba..
M23 kandi, yasabwe kuva mu bice byose yafashe igasubira mu birindiro byayo biri mu gace ka Sabinyo.
N’ubwo M23 yasabwe gusubira inyuma n’Abayobozi b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bari bateraniye i Luanda muri Angola ,ntabwo hatangajwe ikizakorwa mu gihe umutwe wa M23 uzanga kubahiriza ibyo wasabwe, birimo nko kuwugabaho ibitero by’ingabo z’ihuriweho n’ibihugu bya EAC zatangiye kugera mu Burasirazuba bwa DRC.
Amakuru yo kwizerwa agera kuri Rwandatribune, n’uko aba bayobozi birinze gutangaza ko mu gihe M23 yakwanga gusubira inyuma hashobora gukoreshwa imbaraga za gisirikare, ngo kuko muri ibi bihe bari kwitondera no kwirinda kuba bakoresha imbaraga za gisirikare ngo bakemure ikibazo cya M23 nk’uko byagenze mu 2013 ahubwo ko bahisemo gukoresha inzira y’ibiganiro.
Ibi ngo biraterwa n’uko kuva umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu mwaka wa 2021, wabashije kumvisha amahanga impamvu urwanira ndetse unagaragaza ko amasezerano wagiranye n’ubutegetsi bwa DRC i Addis Abeba muri Ethiopia butigeze buyubahiriza, ikaba imwe mu mpamvu yatumye wongera kubura imirwano .
Ikindi ,n’uko umutwe wa M23 wamaze gutera utwatsi icyo cyemezo , wemeza ko udashobora kwemera gusubira inyuma habe na cm imwe y’ubutaka.
Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ejo kuwa 23 Ugushyingo 2022,ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki Laurence Kanyuka ,umutwe wa M23 wahakanye wivuye inyuma ko udashobora gusubira inyuma ngo uve mu bice wamaze kwigarurira, ngo kuko utakwemera gutererane Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ,bakomeje kwicwa n’Interahamwe zifatananyije na Mai Mai bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa DRC .
Mu bindi M23 isaba ,n’uko impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanada zinyanyagiye mu nkambi zitandukanye mu bihugu bituranyi ,zakwemererwa gutahuka kandi zikizezwa umutekano n’uburenganzira bwazo .
Umutwe wa M23 kandi, umaze iminsi uvuga ko mu gihe ubutegetsi bwa DRC butemeye kugirana ibiganiro nawo imbonankubone ngo bacoce ibyo bibazo byose, udateze gusubira inyuma na gato ndetse ko witeguye guhangana n’ingabo izarizo zose zagerageza kuwurwanya.
Wemeza ko nibitagenda gutyo ,M23 izakomeza kurwana kugeza igeze ku ntego zayo zose.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ibyo ntiwabihamya ngo bazakomeza kugeza bageze ku ntego yabo kuko na CNDP ya Laurent Nkunda yagiye nk’umuriro w’amashara ataruko yari inaniwe kugera ku cyo yitaga intego yayo! Niba umushinga ari uwabo koko birashoboka ariko burya umushinga iyo atari uwawe nyirawo awuhagarika igihe ashakiye ahubwo nawe ugatungurwa!
Ntukagereranye ibitagereranywa cndp ya Laurent Nkunda na M23 ya Soultan Makenga biratandukanye kandi plus rien ne sera comme avant
Aba banyekongo barwanira kurenganura abavandimwe babo , barasabwa gusubira inyuma kdi n’ibundi abavandimwe babo bakomeje kwicwa nibasubira inyuma noneho barashira kdi EAC irebera kuko nubu nkuko tubibobona kumbuga bari kwicwa kdi ntakiri gukorwa. Nonesebwo bazaba muri Sabyinyo kugeza ryari? Njye navuga ngo nibakomere kumuheto, Imana yabo ibarinyuma.
Kenya itahagabiye izosanga iri kurwana intambara itazi.Ahubwo kenya yarikwiye gukinjura ntizohave yagirizwa ihonyabwoko ririko rikorwa Nimbonerakure zaje gufatanya na mai mai,fdlr,interahamwe,fardc .Ndayishimiye na Tchissekedi barazi ivyo bumvikanye kugira fafadikanye kumara abatutsi bikongo nkuko bariko bamara abatutsi bi bdi.Murwanda hoho barabona ko abatutsi baho ivyo bakorewe batazongera kwemera ko vyongera kuba.