Umwe mu basirikare bakuru bo mu gihugu cya Ukraine, yahitanwe n’igisasu cy’impano yahawe ubwo yizihizaga umunsi mukuru w’isabukuru y’amavuko ye.
Ni amakuru yatangajwe n’umusirikare mukuru w’igisirikare cya Ukraine Gen Valery Zaluzhny, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yemeje ko kuri uyu wa Mbere ubwo Maj. Gennady Chastyakov, yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu rugo, habayeho iturika ry’imwe mu mpano yari afite ahita ahasiga ubuzima.
Yagize ati “Igikoresho giturika cyari cyihishwe imbere mu imwe mu mpano yari yahawe.”
Umukuru w’igisirikare cya Ukraine Gen Valery Zaluzhny, yakomeje avuga ko Maj. Gennady Chastyakov, yagize uruhare rukomeye mu ntambara ikomeje kujya mbere hagati y’iki gihugu cya Ukraine n’u Burusiya.
Nyuma y’iri turika ry’igisasu, ikinyamakuru cyo muri Ukraine cyashyize hanze amashusho bivugwa ko yafatiwe mu rugo rwa Maj. Gennady, agaragaza gerenade nyinshi zandagaye mu mpano zangiritse.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko izi gerenade ari izo u Budage bwahaye iki gihugu mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya. Ikinyamakuru ‘Ukrainskaya Pravda’, cyo cyanditse ko impano yaturitse yari irimo amacupa y’inzoga harimo na gerenade ziri mu mashusho y’ibikombe.
Uretse uyu musirikare wapfuye, iki gisasu cyaturikanye umuhungu we w’imyaka 13 wahise ajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano muri Ukraine, Maryana Reva.
Umugore wa Maj. Gennady Chastyakov, yavuze ko iki gisasu cyaturitse ubwo umugabo we yari ateruye imwe mu mpano yari yizaniye iwe mu rugo, ari nayo yari irimo iki gisasu.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com