Inzu y’umukuru w’igihugu cy’ uBurusiya Putin, iri ku Nyanja y’umukara, yafashwe n’inkongi y’umuriro kubera Drone yari yikoreye ibisasu yasandariye hafi yayo.
Iyo Drone itagira umupilote, yari yikoreye ibisasu, yasandariye hafi y’inzu ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, aho akunda gufatira ibiruhuko by’impeshyi ku Nyanja y’Umukara.
Amashusho ya videwo arimo gucicikana kuri Telegram arerekana inkongi y’umuriro hafi y’ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Adler International Airport mu mujyi wa Sochi wigeze kwakira imikino ngororamubiri ya Olympic mu 2014.
Ibyotsi by’umukara byazamukaga mu kirere biturutse ku kigega cya mazutu bivugwa ko kirimo toni 1,200 za mazutu.
Inzego z’umutekano mu Burusiya zirakeka ko ari igitero cyagabwe ku nshuro ya mbere kuri uwo mujyi, bikozwe na drone nyiyahuzi (Kamikaze drone), yari ifite intego yo kuboneza ku nyubako ya Putin ahagana 05:00.
Inkongi y’umuriro yagaragaye mu birometero hafi 50 uvuye ku icumbi rya Putin rizwi nka Bocharov Ruchey, aho aheruka kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Belarus Alexander Lukashenko mu mpera z’icyumweru gishize.
Viktor Alksnis, impuguke mu by’intambara akaba n’umunyapolitike uzwi ku izina rya Black Colonel, yahise avuga ko byanze bikunze Ukraine yari igamije kurasa kuri iyo nyubako kuko urusaku rw’imiturika rwahumvikanye cyane.
Putin akunze gukorera akazi ko kuyobora igihugu ari mu mujyi wa Sochi cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, muri uwo mujyi ndetse ni naho hatuye umugore bivugwa ko ari inshoreke ya Putin witwa Alina Kabaeva, usanzwe ayobora inzu ikorerwamo siporo n’abantu b’ibikomerezwa muri iyo nyubako.
Kiriya gitero kiramutse koko cyagabwe na Ukraine, cyaba kibaye icya gatatu kigabwe ku mazu ya Putin bikozwe na drone zikoreye ibisasu. Icya mbere cyagabwe ku biro bya Putin (Kremlin) ku itariki 03 Gicurasi, icya kabiri kigabwa ku ngoro iri mu busitani Putin akoreraho umwitozo wo guhiga mu gace ka Tver.
Ibyo bimaze kuba abashinzwe kuzimya inkongi bahise bahasesekara batangira kuzimya umuriro nk’uko bigaragara ku mashusho ya videwo akomeje gucicikana ku mbunga nkoranyambaga.
Umuyobozi w’intara ya Krasnodar byabereyemo, yemeje iby’icyo gitero anongeraho ko byabaye ngombwa kwitabaza abazimya umuriro barenga 60, ndetse ngo nta mpungenge bafite ko ibirimi by’umuriro bishobora gusakara mu gihe bakirimo gutohoza neza icyihishe inyuma y’icyo gikorwa.
Uwineza Adeline