Ubuyobozi bwa Gisirikare muri Kenya bwatangaje ko indege ya Kajugujugu y’izi ngabo yakoze impanuka, hanyuma abasirikare 8 bakahasiga ubuzima.
Ubuyobozi bwatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka iri mu gace ka Lamu gahana imbibe n’umupaka wa Somalia, agace bamaze iminsi bahanganiyemo n’ibyihebe bya AL-Shabab, cyakora ntibatangaje icyaba cyateye impanuka.
Aka gace gasanzwe gakorerwa ubugenzuzi bukomeye n’ingabo za Kenya, kubera ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba irimo al-Qaida’ na ‘al-Shabab.
Igisirikare cyatangaje ko iyo ndege ya Kajugujugu y’ingabo za Kenya kirwanira mu kirere yakoze impanuka ubwo yari irimo ikora ubugenzuzi bwo mu masaha y’ijoro.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Kenya rivuga ko hashyizweho itsinda ry’inzobere zigiye gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.
Bamwe mu bagize inzego z’umutekano bavuze ko abasirikare bose bari bari muri iyo ndege, ndetse n’abashinzwe kuyitwara bose bapfuye.
Hari ingabo za Kenya ziri muri Somalia mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bugamije gufasha Somalia guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ‘al-Shabab’. Izo ngabo za Kenya zoherejwe muri Somalia mu mwaka wa 2011, ariko ubu hari gahunda yo kuvana izo ngabo mpuzamahanga muri Somalia, kuko ingabo za Somalia zimaze kugira ubushobozi bwo kwirindira umutekano.
Uyu mutwe wa Al-Shabab wakomeje kugaba ibitero muri Kenya mu mezi ya vuba, byica abantu batari bake, nyuma y’igitutu cy’ibitero ugabwaho n’ingabo za Somalia, byatangijwe cyane cyane nyuma y’itorwa rya Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, muri Gicurasi 2022.
Izi nyeshyamba kandi zikunze kwibasira ibihugu by’iburasirazuba cyane ibyo mu ihembe ry’Afurika birimo Somalia izi nyeshyamba zagize indiri yazo.
Umuhoza Yves