Perezida akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Yoweri Kaguta Museveni kuwa 15 Ukuboza 2020 yakoze impinduka zikomeye mu nzego z’umutekano za Uganda aho abizerwa be yabahaye imyanya ikomeye abenshi bakabifata nk’igitego cy’umutwe atsinze abo bahanganye mu matora ateganijwe muri Mutarana 2021.
Muri aya mavugurura Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu we w’Imfura akaba n’umujyanama we mu bya Gisirikare yamugize umugaba mukuru w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’umuryango we Special Forces Command (SFC).
Si ubwabere Muhoozi ayobora izi ngabo ,kuko yaziyoboye kuva mu mwaka 2008 ubwo yari arangije amashuri ye mu kigo cya gisirikare Fort Leavenworth yahise ahabwa ipeti rya Liyetona Coloneli ari nabwo yahise agirwa umuyobozi w’umutwe udasanzwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’umuryango we.
Mu Mu mwaka 2016, nibwo Muhoozi yahabwaga Ipeti rya Jenerali Majoro mu ngabo za Uganda, bidatinze mu mwaka wakurikiyeho wa 2017, yagizwe Liyetona Jenerali, anahita ahindurirwa inshingano aho yagizwe ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ngabo za Uganda. Uyu mwanya yawufatanyaga n’undi w’icyubahiro wo kuba umujyanama wihariye mu by’umutekano wa se Perezida Yoweli Museveni.
Mu zindi mpinduka zabayaye mu gisirikare n’igipolisi Maj Gen Paul Lokech yagizwe umuyobozi wa Polisi wungirije, asimbuye Maj Gen Sabiiti Muzei wasubije gukorera mu biro bikuru by’igisirikare cya Uganda UPDF .
Mu bandi basanzwe ari inshuti za Museveni barimo Maj Gen James Birungyi wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani yepfo.
IGP. Okoth Ochola we yagumishijwe ku nshingano ze zo kuba umuyobozi wa Polisi ya Uganda.
Ubwo izi mpinduka zabaga aho muri Uganda umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Flavia Byekwaso yemeje izi mpinduka, agira ati: “Muri aba bahinduriwe imirimo , bamwe bazategereza kwemezwa n’inteko ishingamategeko yacu, babone ubutangira Imirimo”
Mu basirikare bashyizwe mu mirimo mishya, abenshi ni abari ku rutonde Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinja ubwicanyi bwakozwe mu gitero bivugwako cyagabwe n’ingabo zidasanzwe za Uganda mu bwami bwa Rwenzururu i Kasese aho bivugwa ko abaturage barenga 100 bishwe muri iki gitero cyabaye mu mwaka 2017.
Hari abahuza izi mpinduka no gutegura inzira hakiri kare y’imvururu zishobora kuba nyuma y’amatora yo muri Mutarama umwaka utaha. Aho Museveni yiteze ko igihe azaba ayatsinze azakurikirwa n’imyigaragambyo ikomeye.
Uku gushyiraho abayobozi b’ingabo na Polisi yizeye neza no kugira umuhungu we Muhoozi ushinzwe umutekano we nibyo afata nk’icyuma cyazamukingira igituza mu gihe hazaba hadutse indi myigaragambyo nyuma y’amatora yo muri Mutarama 2021.