Itsinda ry’ impuguke mu by’ibirunga mu Butaliyani rirasesekara i Goma mu burasirazuba bwa Congo , aho zije kunganira amatsinda y’abahanga mu by’ibirunga mu gukurikirana no guhangana n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Amakuru y’urugendo rw’izi nzobere yatangarijwe abanyamakuru ku wa kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, na Jean-Jacques Mbungani, Minisitiri w’ubuzima muri Congo akaba n’umuyobozi w’intumwa za leta zoherejwe i Goma.
Izi mpuguke ziratangazwa, mu gihe gahunda yo kwimura “ku gahato” abaturage mu duce tumwe na tumwe twa Goma irimo gushyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru burangajwe imbere na Lt Gen Ndima Kongba Constant.
Biteganijwe ko mu munsi ya vuba ikirunga cya Nyiragongo kiri bwongere kuruka nkuko byemezwa n’ikigo gshinzwe iby’ibirunga n’imitingito muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
Kugeza ubu kandi abaturage benshi ba Goma bamaze guhungira mu karare ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.