Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zashyikirije Amnesty International Raporo ziheruka gusohora kuwa 3 Gicurasi 2022, ikemezwa n’akanama k’umutekano ka UN kuwa 13 Gicurasi 2022, ivuga ko Umutwe wa M23 ugizwe n’umubare munini w’abasirikare b’u Rwanda.
Mu nyandiko iherekeza iyi Raporo ikubuyemo zimwe mu ngingo zigiye zikomeye, nkaho bavuga ko Gen Makenga bavuga ko afashwa n’u Rwanda afite gahunda yo gufata umujyi wa Bunagana,Rutshuru(Ibiro bya Teritwari) n’ikigo cya Gisirkare cya Rumangabo ubundi agahita afunga umuhanda Goma-Rutshuru agategereza ko Guverinopma ya Kinshasa imutumira mu biganiro.
Izi mpuguke zivuga ko aya makuru zayakuye mu barwanyi 7 ba M23 bafatiwe ku rugamba na FARDC. Bakomeza bavuga ko M23 ifite ibikoresho bitandukanye n’iby’imitwe nka ADF,aho bemeza ko uyu mutwe ukura ubufasha mu bihugu by’u Rwanda na Uganda.
Ku bijyanye naho M23 ikura abarwanyi, Iyi Raporo igaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda ngo gitoranya abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi kikabohereza kwivanga na M23 ku buryo bitakorohera uwo ari we wese kubavangura.Ibi ngo byiyongeraho kwinjiza abarwanyi bashya baba bavuye mu bice bya Uganda byegereye aho M23 igenzura
Iyi Raporo ivuga ko nanone u Rwanda, u Burundi , Tanzania na ICGLR aribo bagenzura ubucukuzi n’ubucuruzi bw’Amabuye y’agaciro(Zahabu) bukorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bakomeza basobanura ko u Rwanda n’ibi bihugu bigura aya mabuye mu mitwe y’aba Mai Mai, agakusanyirizwa mu Rwanda no mu Burundi mbere gato y’uko yoherezwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko kubera ko ibibera mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo Kinshasa n’ingabo zayo FARDC zibigiramo uruhare, icyaha abaturage umutekano ari ukwemera ikinjiza M23 mu ngabo, cyane ko n’ubusanzwe ngo Guverinoma ya Kinshasa ibizi ko mu bice by’igihugu cyayo igenzura , Uburasirazuba butarimo.