Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis (Jorge Mario Bergoglio), agirira uruzinduko rw’amateka mu murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haherutse kuvugwa umugambi w’Ibitero by’ibihebe.Bikabya byitezwe ko azahura n’Ababayobozi ba Congo aho benshi bemeza ko hashobora kwaduka ibirego bishya bishinjwa u Rwanda nk’uko byakunze kugaragara mu mbwirwaruhame zabo mu bihe bitandukanye.
Intumwa ya Papa Francis muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, wabwiye Jeune Afrique ko hari impungenge ku mutekano wa Papa Francis ubwo azaba ari muri Congo ndetse n’uw’abaturage bazitabira misa azasomera kuri aérodrome ya Ndolo i Kinshasa ejo ku wa Gatatu dore ko hatanzwe n’ikiruhuko ku batuye uyu mujyi.
Urwego rw’Ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherutse gutangaza ko ko hari amakuru rufite avuga ko hari igitero cy’Iterabwoba cyagoombaga kugabwa mu murwa mukuru wa Kinshasa.
Uru rweose rwego icyo gihe rwavugaga ko rutaramenya agace kagabwaho iki gitero gusa amakuru ahari avuga ko cyashoboraga kuba ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.
Mu Itangazo uru rwego rwashyize hanze , ryasabaga inzego z’umutekano kuba maso no kuryamira amajanja kuko iki gitero gishobora kwibasira abantu bari mu nzego zikomeye za Leta n’iza gisirikare
Rikomeza rivuga ko ibisasu bizifashishwa muri iki gitero cyagombaga gukorwa n’abantu babiri byari kuba biri mu modoka itwara ibiribwa ndetse ko bagombaga bambaye imyambaro ituma nta muntu upfa kubakeka
Icyo gihe inzego z’umutekano zabawe gukaza umutekano ahantu hatandukanye harimo ku Misigiti, amasoko, Hoteli zikunze kwakira abanyacyubahiro,Insengero, muri za Kaminuza n’ahandi hantu hakunze guhurira abantu benshi muri Kinshasa.
Kuva icyo gihe nta yandi makuru uru rwego rwongeye gutangaza ku bijyanye n’iki gitero cyangwa se ngo hamenyekane niba umugambi waraburijwemo.
Mbere y’uko ahaguruka, Papa Francis yasabye amasengesho kubw’uru rugendo rwe.
Ibirego bishya ku Rwanda
Ntagushidikanya ko abategetsi ba Congo bazazamura ibitego bishya ku Rwanda dore ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baherutse guhwihwisa ko rushobora kwitwaza uru ruzinduko rwa Papa maze intasi zarwo zikinjira ku bwinshi.
Si ibyo gusa kandi hari abatangiye guhuza u Rwanda n’imitegurire y’ahazakirirwa Papa Francis cyane bagendeye ku mabara y’imitako yakoreshejwe.
Perezida Tshisekedi uherutse gusaba Vatican gufatira u Rwanda ibihano , birumvikana ko uru ruzinduko agiye kurukoresha nk’uburyo bwiza cyane ko ntawe uzamuhakanya.
Papa aje muri Congo , mu gihe Ejo ku wa Mbere , Perezida Tshisekedi yasabye Umuryango w’Abibumbye gufatira ibihano abayobozi b’u Rwanda ndetse n’ab’umutwe wa M23 yemeza ko rutera inkunga.
Intuma ya Papa muri Congo, ,Balestrero yahishuye ko Papa ashyigikiye gahunda ya Nairobi n’iya Luanda ndetse ko Ibyemejwe byose bigomba gukurikizwa, by’umwihariko guhagarika imirwano, bigomba gukurikizwa kandi hejuru ya byose abasivile bakarindwa.
Papa Francis azava i Kinshasa ku wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, aho azerekeza i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’epfo, aha akazahahurira na mugenzi we Arkepiskopi wa Cantebury ukuriye itorero rya Anglikani, hamwe n’umukuru w’itorero rya Ecosse/Scotland.
Mu minsi azamara I Kinshasa , Papa Francis azahura n’Abayobozi batandukanye ba Congo, abarokotse intambara ndetse n’abayobozi ba Kiliziya .
Hari amakuru avuga ko bamwe mu bacuruzi bo ku mihanda muri Kinshasa basenyewe kugira ngo imihanda ise neza mbere y’uko ahagera,ibi ngo benshi muri bo byarabarakaje.
Sibyo gusa kandi na ‘Podium’ yubatswe kuri Stade des Martyrs aho Papa Francis azahurira n’urubyiruko ku wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023 yahirimye kubera imvura nyinshi mu ijoro rishyira kuwa mbere, abategetsi bavuga ko yahise isanwa vuba.
Kuri gahunda byari byitezwe ko Papa Francis azagirira uruzinduko i Goma, gusa mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko iyo gahunda ikuweho ahanini kubera ibibazo by’umutekano muke birangwa mu gice cy’Uburasirazuba bw’Igihugu.
Intumwa ye muri Congo,Balestrero yavuze ko kubera ibisabwa bijyanye n’umutekano, ntabwo byashobotse ko Papa yabasha kugera mu Burasirazuba atuje kubera imirwano ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Papa Francis muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma y’urwo yakoze muri Kenya, Uganda na Centrafrique mu 2015, no mu 2019 aho yasuye Mozambique, Madagascar, n’ibirwa bya Maurices.