Ubutegetsi bwa DRC, bukomeje kurundira intwaro nyinshi inyeshyamba za FDLR zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda .
Ni nyuma yaho uyu mutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wiyemeje gufasha Ubutegetsi bwa DRC guhangana na M23 ,byatumye FARDC itangira kuwuha intwaro nyinshi n’amasasu yazo nk’ishimwe iwugenera.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022,FARDC yahaye FDLR intwaro nyinshi zo mu bwoko bwa AK 47 na RPG n’amasasu yazo ,igikorwa cyabereye muri Teritwari ya Masisi ndetse yizeza izi nyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ,kuzabaha izindi nyinshi mu gihe bakomeza kubafasha kurwanya M23.
Nyuma y’amezi abiri gusa, FARDC yongeye kurundira FDLR izindi ntwaro nyinshi n’amasasu yazo igikorwa cyabereye muri Teritwari ya Rutshuru uduce M23 yari itarageramo.
Ibi ariko, byakomeje kunengwa na Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko igikorwa cya DRC cyo guha intwaro umutwe wa FDLR ,kibangamiye umutekano w’u Rwanda ndetse ko nta kindi kigamije atari ukongerera ubushobozi uyu mutwe, kugirango uzabone uko wongera kugaba ibitero ku Rwanda.
Kugeza ubu kandi, hari impungenge nyinshi k’umutekano w’u Rwanda bitewe n’uko Ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje gutera inkunga no guha FDLR intwaro nyinshi n’amasasu yazo ,mu gihe uyu mutwe ufite ibirindiro hafi y’u Rwanda.
Ubutegetsi bwa DRC kandi, bukomeje gukoranira hafi na FDLR cyane cyane muri iyi minsi iri kubafasha guhangana na M23 ,ibintu benshi babona ko ari akagambane gashingiye ku guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu gihe kiri imbere.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ,zikomeje kwitabaza abarwanyi ba FDLR mu ntambara bahanganyemo na M23 muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Abahanga ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga bigari , bavuga ko igikorwa cy’Ubutegetsi bwa DRC cyo guha intwaro imitwe nka FDLR n’inzindi ’nyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa DRC no kwifatanya nazo, bizarushaho guhungabanya umutekano w’akarere mu bihe biri imbere, kuko bifatwa nko kongerera izi nyeshyamba ubushobozi.
Bakomeza bavuga ko izi ntwaro FARDC iri kurundira FDLR, zishobora kuzifashishwa mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane ko ariwo mugambi wa FDLR, ndetse ko bishobora gutuma amahoro n’umutakano mu Burasirazuba bwa DRC akomeza kuba kure nk’ukwezi, kuko u Rwanda rutazakomeza kurebera ibikorwa bigamije k’uruhungabanyiriza umutekano bikomeje gutegurirwa muri DRC.