Inkambi ya Gihembe iri mu Karere ka Gicumbi yari isigaranye impunzi 911 zose zikaba zimuriwe mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.
Mbere iriya nkambi yari ituwemo n’impunzi ibihumbi 12, 000 , yari imaze imyaka 24 icumbikiye impunzi z’abanyekongo yamaze gufungwa , Zimuriwe muri iriya nkambi kuko ngo aho zari zakambitse hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18, Ukwakira, 2021 ni bwo impunzi 911 zari zisigaye zimuwe.
Inkambi ya Gihembe ni yo nkambi imaze igihe kinini mu Rwanda kuko imaze imyaka 24.
Kubera igihe imaze, yari imaze gusaza kandi ubutaka yubatseho bukaba bwari bwaratangiye gutsuka kubera ubuhaname yubatseho.
Abayigezemo ari abana ubu barabyaye, Bahunze Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka 1997 kubera intambara yacaga ibintu, Abimuriwe i Mahama bahasanze inkambi y’impunzi ikiri nshya kandi idatuwe cyane kuko hari benshi mu Barundi bari barayihungiyemo batahutse.
Abenshi bahungiye muri kariya gace baturutse i Masisi.
Uwineza Adeline