Mu nama yahuje impunzi z’abanyarwanda na UNHCR Uganda yabereye ku biro bya Norvegian Refugee Services (NRC) ejo hashize le 13/3/24 ngo higirwe hamwe uko services zitangwa zarushaho kunogera impunzi zose muri rusange.
Inama ikaba nkuko impunzi dukesha amakuru zabidutangarije zanze ko yabera Nsambya ku mpamvu y’umutekano wazo bakemeranya ko ibera ku biro bya NRC Kabusu mu mugi wa Kampala-Rubaga Division.
Kubera uburemere bwari bwatangajwe bwibizigirwa muriyo nama nabayobozi bakomeye bo mu rwego rw’igihugu ndetse na services z’umutekano zagombaga kwitabira iyo nama byatumye impunzi z’abanyarwanda zitari nke zitabira iyo nama ugereranyije n’inama zatambutse mu gihe cyashize.
Uhagarariye impunzi z’abanyarwanda yavuze akarimurori atunga urutoki abakozi ba UNHCR -Uganda kugira uruhare runini mu kugambanira impunzi byitwako ishinzwe, aho kubungabunga umutekano wazo no kuziha ubufasha zikeneye bikarangira ubuzima bwa bamwe muri zo bushyizwe mukaga.
Yasobanuye bamwe mu mfubyi n’abapfakazi baburiye ababo mu bikorwa yise”Terrorism acts against innocent refugees in Uganda” kugeza magingo aya ntabufasha ubwo aribwo bwose bagenerwa yaba leta ya Uganda haba na UNHCR ndetse n’imiryango itanga ubufasha bw’impunzi ntacyo bamarira izo nzirakarengane.
Bamwe mu bavuzweho gukenera ubufasha bwihutirwa hharimo MadamU wa Nsabagasani Dominique, Madam Bernadette Kibukayire na Madamu Kizungu Leandre nabandi benshi atabashije kurondora bangiwe no kuba bakandagiza ikirenge ku biro bimwe na bimwe bitanga ubufasha bikaba bibafata nkababembe (Stigmatisation).
Iyo mikoranire igayitse yo kurobanura ku butoni inyuranye cyane n’amahame yo kurengera ikiremwamuntu yasinyiwe i Geneva ndetse n’itegeko rigenga impunzi ryo muri 2006 rivuga ko impunzi zose zifatwa kimwe mu bijyanye n’imfashanyo zigenewe impunzi ntavangura ry’amoko iryo ariryo ryose.
Ibi byatumye abanyarwanda basaba ko iryo tegeko ryavugururwa kuko ibibakorerwa ntaho bitaniye n’ibyo Gashaka buhake Peter Botta yakoreraga abirabura muri Africa Yepfo.
Impunzi zerekanye ko ubusobanuro butangwa na NRC ko mu Rwanda ari amahoro ntaho bihuriye n’uko umutekano wifashe mu karere ibintu bikomeje kuzamba aho umuntu wo hasi kugeza ku bayobozi bakuru b’igihugu bo mu moko yose bose ubasanga hanze baka ubuhungiro.
Amagambo nkayo yakomerekeje imitima y’impunzi zari ziteraniye ahongaho zihita zitangira guhagurukira hamwe zikomera abakozi ba NRC kubahamagarira kubatuka bene ako kageni basaba ko leta ya Uganda yasuzuma ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu mpunzi z’abanyarwanda zaba iziri mu mugi nizibarurirwa mu nkambi zitandukanye za Uganda.
Aho zikurirwaho ubufasha zigenerwa n’itegeko bazihatira gutaha mu Rwanda ngo bafatanye n’abandi banyagihugu kubaka igihugu cyabo nyamara office zizi neza uko ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu wifashe nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye ndetse n’intambara Zirimo kubica bigacika muri Congo byerekana ko ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi.
Impunzi zerekanye ko Uganda ifite impunzi zigera kuri miliyoni 1.4 muri abo abanyarwanda akaba ari bo bonyine badahabwa ubufasha kuva kubikoresho byisuku y’abadamu kugera ku mutekano muke byose byakuweho na benshi mu mpunzi babuze ubuzima bwabo bitewe no kubura ubufasha bw’ubuvuzi abandi bibaviramo ubumuga bwa rusange nkuko bazamuye impapuro bereka NRC.
Icyogihe NRC nayo yabasobanuriye ko nta mwanya bafite wo kumva abantu baregwa ibyaha bya genocide abandi bakaba baraje kwigira impunzi barasahuye imitungo y’igihugu cyabo.
Impunzi zabajije impamvu inama nkiyi yo kwigiramo ibibazo byingutu itatumijwemo abayobozi ba guverinoma nka OPM ikuriwe na Hon.Comissioner Douglas Asiimwe kugira ngo atangarize impunzi z’abanyarwanda aho ahagaze kukarengane impunzi zabanyarwanda zivuga ko zidahwema kugeza ku biro akuriye ariko bikaburirwa ibisubizo imyaka 30 ikaba igiye kwirenga.
Uhagarariye NRC yasobanuriye impunzi zari zitangiye kuva mu nteko bamagana ubugambanyi bubakorerwa butanihishira nahato aho usanga impapuro z’ubuhunzi ku banyarwanda zigurishwa ku mugaragaro zigahabwa abafite mu mufuka naho impunzi nyirizina zikaguma kugaraguzwa agati.
Ubwo ni nako impunzi zerekanaga impapuro z’uburwayi zahawe n’ibiro nyamara ntabufasha bahawe kubera kuvangurwa ku butoni muruhando rwizindi mpunzi zakirwa kandi zikanitabwaho nkuko amategeko agenga impunzi abiteganya ku Isi yose ukuyemo impunzi z’abanyarwanda.
Yasabye impunzi gucisha make no kugaruka munama yimuriwe none ubwo abayobozi bakuru barebwa niki kibazo cyumutekano wimpunzi bazaba baje gutanga umucyo kubibazo impunzi zagaragaje.
Kugeza ubwo handikagwa iyi nkuru nta mukozi numwe wabashije kugera muriyo nama amaso yimpunzi yaheze mukirere.
Twibutse ko Uganda yahawe igihembo kwisi cyo gufata impunzi zingana na miliyoni 1.4 neza ku isi muri (2016 World Award) nyamara ikinyamakuru Washngton Post cyasohotse muri America kikaba cyaratangaje ko impunzi zabanyarwanda muri Uganda zikomeje guhungetwa nababashije kugera mu UNHCR-Uganda basaba ko umutekano wabo wabungabungwa ndetse akaba ntabufasha bagenerwa nibyo biro harimo no guhabwa ubutabera bwababo.
Ijwi ry’impunzi
Kampala.