Ubutumwa bwa Guverineri w’Intara y’amajyaruguru buvugako,ikirunga cya Nyiragongo nibwo bwabaye Nyirabayazana w’ubwiyongere bw’impunzi
Impunzi nyinshi ziturutse muri Congo ziri kwinjira mu Rwanda nyuma y’uko ziburiwe ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo
Bije bikurikiye ubutumwa bwaciye kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi, Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, yatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Goma bagomba kwimukira mu gace ka Sake, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho mu minsi iri imbere.
Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”
Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.
Yongeyeho agira ati:Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”
“Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba.”
Umunyamakuru wacu uri iGoma yavuze kugeza ubu abaturage benshi batuye uyu mujyi bakomeje guhungira mu Rwanda,mu gihe abo mu bwoko bw’Abanandi bo basaba Leta ya Congo Kinshasa gufungura umuhanda wa Goma-Rutscuro kugirango bahungire muri Beni,kuko bon go batiyunvamo abanyarwanda.
Shamukiga Kambale