Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kamena 2023, kajugujugu ya Mi-24 yagombaga gufasha ingabo za FARDC kurasa M23 yakoze impanuka hafi y’umujyi wa Bozoum, n’umujyi wa Ouham-Pendé.
Iyi mpanuka yabaye ku birometero 375 uvuye i Bangui, umurwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, mu ishyamba rinini rihari. Amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko iyi ndege yari ikomotse muri Repubulika ya Tchad yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagombaga kuzifashishwa mu kurasa umutwe wa M23.
Iyo Kajugujugu yo mubwoko bwa MI-24 yari iya Kane muzo iki gihugu cyagombaga koherereza DRC mu rwego rwo kuyifasha kurwanya izi nyeshyamba za M23.
DRC kandi yamaze kwakira izindi Kajugujugu 3 zikomotse muri iki gihugu, bakaba bateganya kuzijyana mu mujyi wa Goma, aho bateganya ko zizajya zihagurukira. aha kandi hasanzwe hari Sukhoi Su-25s ebyiri na Mi-24 ebyiri. Nyuma y’uko izi 3 zihagera izihasanzwe zikazimurirwa ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Kavumu muri kivu y’amajyepfo.
Izi ndege biteganyijwe ko zizakora mu turere tugenzurwa kandi twifuzwa na M23. birateganywa ko zishobora kugaba igitero cyazo cya mbere muri Kamena.
Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, arashinja M23 gushaka kwigarurira umujyi wa Goma. Aho avuga ko M23 ishaka kugaba igitero muri uku kwezi kwa Kamena ku mujyi wa Goma. iyi ni nayo mpamvu Tshisekedi ari gushaka imbaraga zo kumufasha hirya no hino.
Perezida wa Congo Félix Tshisekedi ubwe yabaye umuhuza mu ntambara yo muri Tchad mu rwego rwa ECCAS, Kubwiyo mpamvu Tchad nayo ishaka kumufasha kurwanya M23. Tchad yavuze ko yifatanije na congo, mu guhangana na M23.
Abari batwaye iyi ndege ya gisirikare ngo bahise bajyanwa mu bitaro by’abarimu b’Abarusiya biherereye i Bangui, kandi batangaje ko bari kugenda boroherwa.
Kuri tweet ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Centrafrique, Sylvie Baïpo-Temon, yemeje ko iyo mpanuka yabaye, ariko avuga ko ntawe yahitanye.
Ubuyobozi bukuru bwa Gisirikare bwo muri DRC bawasinyanye amasezerano yo kugura n’igihugu cya Tchad izi ndege uko ari 4 none imwe ikoze impanuka itaragera kubutaka bwa Congo.
Nubwo iki gihugu gikomeje kwitabaza intwaro zitandukanye zo kurwanya uyu mutwe, abahanga bavuga ko umuti w’ibibazo atari intambara ahubwo ko ibiganiro aribyo bihatse byose.
Ejo hari abantu bavugaga ko indege zivuye Tchad zaba zitakiri indege, barimo guseka ibya RDC! None bibaye impamo!
wisetsa sha……… ariko se za mabuye gaciro birirwa bavuga kuki batagura indege nyandege? kandi amabuye ya Congo bavuga njyewe nsanga ari ibinyoma nkuko nta munyeCongo ugira ukuri nabo ubwabo barabeshyana…. ngahi mbwira uwo musazirwa wananiwe kugera iyo wajyaga.
Congo amabuye irayafite nkuko nibindi bihugu biyafite ariko si menshi nkuko bikabirirzwa
Ndagusuhuje Kabaka we. Uku ubivuze niko kuri. Mbanze nkubwire ko njye nsobanukiwe iby’amabuye y’agaciro kuko ni nabyo nkora, ibyo ngiye kukubwira birizewe.
Ubwinshi bw’amabuye muri Congo bujyanye n’ingano ya Congo ubwayo naho ubundi ariyo nkuko ari hano mu Rwanda n’ahandi. Ikindi abantu batajya bamenya n’uko, niba hari amabuye munsi y’ubutaka yavamo Milyari y’amadorali, uzakenera hafi million 500 kugeza 800 z’amadorali kugirango ubone iyo miriyali! Kuko gucukura birahenda cyane! Rero Congo irasabwa amafranga kugirango ibone ayandi avuye mu mabuye. Amabuye rero n’ugushyushya abantu umutwe gusa ntabwo ari ikintu gipfa kuvamo amafranga. Ahubwo umutungo wa RDC n’ubutaka bunini kandi bwera, ibiti amoko mesnshi, ibiyaga n’ibyuzi birimo amafi n’abaturage million hafi 100.
Iby’amabuye byo n’ugukabya kandi ntaho bizageza RDC.