Dore byinshi utamenye k urupfu rwa Gen Mugaragu Leodomir wari indwanyi kabuhariwe muri FDLR akaba yararashwe igisasu cya Rokete na Mudahusha utaramenyekanye
Afro Amerika Network yatangaje iyi nkuru bwa mbere, ivuga ko General Mugaragu yishwe n’umuntu wabashije gucengera mu birindiro yabagamo biherereye mu gace ka Walikale kari mu burasirazuba bwa Congo.
Gen Mugaragu Leodomir akaba yari afite ibirindiro mu ishyamba ry’inzitane rya Kikoma,mu gace ka Bogoyi hirya ya Pinga,muri Teritwari ya walikare ,ni mubirometero 150 uvuye mu mujyi wa Goma ,hari kuwa 06 Gashyantare 2009,
Itsinda ry’Abarwanyi ba Mudahushwa ribarizwa mu ngabo za FARDC niryo ryaje kwitwa Hibou Special k’ubufatanye n’abandi bakomando b’urwego rw’ubutasi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ANR(Agence Nationale de Renseignement), binjiye bateye ibirindiro by’izo nyeshyamba za FDLR,ubwo abo bakomando binjiraga muri Bivake(ibirindiro),mu rukerera rwo kuwa 06 Gashyantare 2009,haba kurasana gukomeye cyane ko Gen Mugaragu yari indwanyi ikomeye.
Mu masaha ya samoya zo muri icyo gitondo,umukomando kabuhariwe yaje gucomeka igisasu cya Rokete,agitera Gen Mugaragu aho yari n’ibyo yari afite byahise byaka umuriro,hose harakongoka,muri ako kanya abarwanyi ba FDLR bagera kuri 26 bahasiga ubuzima.
Mu ishyingurwa rye ababyiboneye n’amaso babwiye Rwandatribune ko aribwo bwa mbere Lt.Gen Mudacumura Sylvestre arira nk’umwana muto,urupfu rwa Nyakwigendera Mugaragu rwamusigiye icyuho gikomeye cyane ko yari umugaba mukuru wungirije w’Inyeshyamba za FDLR,akaba ari nawe nkingi ya mwamba uyu mutwe wagenderagaho,nk’uwari ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare,Operasiyo n’ubutasi muri uyu mutwe.
Gen Major Leodomir Mugaragu yari muntu ki?
Gen Mugaragu uzwi ku kazina ka Leo Manzi yavutse mu mwaka wa 1954,avukira mu cyahoze ari Komini Rushashi,Perefegitura y’umujyi wa Kigali Ngali,ubu ni mu Karere ka Gakenke,intara y’amajyaruguru,akaba yararangije amashuri makuru mu bya gisilikare ariyo bitaga ESM(Ecole Superieur Militaire)mu cyiciro cya 15,ndetse Gen Mugaragu yagiye yoherezwa na EX FAR,mu mashuri atandukanye nko Bushinwa,Libiya,Ububiligi n’ubufaransa mu rwego rwo kongera ubumenyi.
Mu mwaka wa 1994 ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside, icyo gihe Mugaragu yari afite ipeti rya Major ari n’umuyobozi mukuru wa Batayo yari mu Ruhengeri, aho yagize uruhare mu kurema umutwe w’abicanyi no gushyiraho za bariyeri zicirwagaho Abatutsi.
Mu mwaka wa 1996 ,mu cyahoze cyitwa Zayire inkambi za Mugunga na Lac Vert nizo ahanini zabarizwaga abahoze muri EX FAR, zasenywe n’igisilikare cy’ingabo z’uRwanda zifatanyije na AFDL ingabo za Laurent Kabila ,Mugaragu yaturanyije Zayire y’icyo gihe ahungira muri Congo Brazaville.
Urupfu rya Gen Mugaragu rwakurikiwe n’urwa Colonel Jean Marie Vianney Kanzeguhera bitaga Col Sadiki wishwe mu Gushyingo 2011.
Ese wari uziko Gen Maj Mugaragu ariwe wayoboye Inyeshyamba zahiritse Perezida Pascal Lisuba zigashyiraho Denis Sassou Ngweso?
Tugarutse gato hejuru mu nkambi ya Mugunga na Katare,hategurirwaga ibikorwa byo gutera uRwanda,ibi bikorwa byose byategurwaga n’Ishyaka RDR ryari rikuriwe na Madame Mukantabana….wahoze ari Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye k’urugerero.
Mu mwaka wa 1998,ubwo haduka imirwano hagati y’inyeshyamba za Denis Sassou Ngwesso na Leta ya Congo Barazavile yari iyobowe na Pascal Lissouba,haje kuba imishyikirano rwihishwa hagati y’inyeshyamba z’Aba Ninja za Denis Sasou Ngweso n’Umutwe wa RDR yari iyobowe na Madame Mukantabana.
Abahoze ari ingabo z’uRwanda EXFAR bemera gushigikira Ngweso,izo ngabo zihabwa Mugaragu Leodomir,kugeza ubwo zigaruriye ikibuga cy’indege cya Maya Maya,muri icyo gihe Lt.Gen Mudacumura yari Umusekirite warindaga Banki mu mujyi wa Bangui muri Santra Afurika.
Urugamba rurangiye Perezida Denis Sassou Ngweso yahembye abamufashishe ku rugamba ndetse Gen.Mugaragu yambikwa ikamba,ibye ntibyatinze yaje kubona ikindi kiraka we n’itsinda rye ryahoze muri EX FAR,basubira muri Congo kurwana k’uruhande rwa Perezida Kabila,kuva mu mwaka wa 1999 kugeza mun mwaka wa 2000,amasezerano bari bafitanye na Congo Kinshasa yari arangiye.
Gen.Mugaragu we na Gen.Mudacumura baje guhura,bafatanya urugendo rwo kuza gutera ingabo mu bitugu Gen.Rwarakabije wari ukuriye Inyeshyamba za ALIR,kuva i Kinshasa berekeza mu Burasirazuba bwa Congo n’amaguru bivugwa ko bagenze urugendo rw’amezi 6,mpaka bageze muri Kivu y’amajyapfo iki gice cy’aba barwanyi cyahawe akazina k’aka byiniriro ABADUSUMA (doucement) bisobanuye kugenda buhoro gake gake,kuva icyo gihe yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za FDLR kugeza ubwo yicwaga.
Mbere y’uko Gen Mugaragu yicwa ,akanama ka LONI kari karafatiye ibihano Gen Major Mugaragu, Gen Gaston Iyamuremye alias Rumuri Byiringiro Victor na Gen Felicien Nsanzubukire uri mu butabera bwo mu Rwanda, kubera ibyaha yashinjwaga by’intambara n’iyicarubozo.
Muri ibyo bihano harimo ifatirwa ry’imitungo yabo ndetse n’ingendo zo mu mahanga,twababwirako umugore wa Nyakwigendera Mugaragu Leodomir,nawe aherutse kwitaba Imana azize uburwayi yari yaragiye kwivuriza i Kampala muri Uganda,umugore we akaba yari afite ipeti rya Koloneri.
Ubwo Gen.Mugaragu yicwaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, akanama ka LONI gashinzwe umutekano kafatiye ibihano abasirikare bakuru batatu ba FDLR, barimo na Leodomir Mugaragu batemerewe gukora ingendo n’imitungo yabo igafatirwa.
Mwizerwa Ally