Mu myaka 18 FDLR ivuga ko irwana intambara zo kubohoza uRwanda,nta na metero n’imwe y’uRwanda yabashije kwigarurira,ahubwo yibarutse CNRD UBWIYUNGE,RUD URUNANA na FPP(Mai Mai Soki)
Ahagana mu mwaka wa 202 nibwo icyari ALIR cyaje gusenywa gisimbuzwa FDLR,iyi ALIR II yaje guhindura izina kuberako Umuryango w’abibumbye ndetse na Leta z’ubumwe z’Amerika zari zimaze gufatira uyu mutwe ibihano,hamwe n’abawukuriye ndetse unashyirwa k’urutonde y’imitwe y’iterabwoba.
uyu mutwe wahise uhuza Abarwanyi bari baturutse mu bice bya Kisangani bavuye gushigikira Perezida Lawurenti Dezire Kabira,bakaba bari bayobowe na Col.Mudacumura iki gice cyaje kwitwa ABADUSUMA,kuko bakoresheje urugendo rw’amaguru hafi amezi 6,kugeza ubwo bageraga muri Kivu y’iburasirazuba,basanga abandi barwanyi bari bamaze iminsi bakubiswe inshuro mu ntambara y’abacengezi bahungira muri Kongo bari bakuriwe na Gen.Rwarakabije.
igice cyari gukuriwe na Gen.Rwarakabije Paul cyari gisize imbaraga mu bintu by’abanyamasengesho,gifite aba padiri n’abahanuzi cyaje guhabwa izina ry’Abahubiri kugeza na magingo aya,iki gice cy’amasengesho gikuriwe na Ajida Mbuzamamenero.
intangiriro y’ubwunvikane buke bwatangiriye kuri Gen.Paul Rwarakabije na Gen.Mudacumura aho batunvikanye ku miyoborere ndetse barangwa no kuvuguruzanya,bituma Gen.Paul Rwarakabije wari umaze kubona uyu mutwe wa FDLR ntaho uzagera akuramo ake karenge hamwe n’abandi ba Ofisiye bakuru babyunvaga kimwe bataha mu rwababyaye.
Gen.Mudacumura yaje ari virusi muri FDLR aho kuyubaka arayisenya
Ahagana mu mwaka wa 2003 uwitwa Gen.Mahoro afatanyije na Gen.Musare barigumuye bashinga RUD URUNANA aho bashinje Mudacumura ubusambo kwikubira no kutagira intumbero yo gutera uRwanda,mu gihe uyu mutwe wari ukijegajega Gen.Mahoro ntiyunvikanye na Musare nawe yafashe icyemezo cyo gutaha ariko asanga ubutabera bw’uRwanda bwari bumutegereje kubera ibyaha bya jenoside yakoreye abatutsi.
Ahagana mu mwaka wa 2005,uwitwa Sangano Musuhuke nawe yarigumuye afata icyemezo cyo gushing umutwe yiyomora kuri FDLR ahita awuha izina rya Mai mai Soki,nyuma y’urupfu rwe waje guhindura izina witwa FPP.
Muri 2016,FDLR yibarutse undi mutwe washinzwe na Wilson Irategeka wari Liyetona Koloneri agahita yiha ipeti rya Liyetona Jenerali,ashinga CNRD UBWIYUNGE,uyu musilikare akaba yari Umunyamabanga mukuru wa FDLR,yashinje FDLR irondakoko n’irondakarere,ubujura no kwikubira aho yavugaga ko imisanzu uyu mutwe uhabwa utayigura intwaro cyangwa gufasha abasilikare ahubwo amafaranga yigira mu mifuko ya bamwe.
Gen.Irategeka yashize igisilikare cyitwa FLN cyari kigizwe n’abarwanyi ba FDLR bo muri Kivu y’amajyepfo akaba yarashinjaga FDLR kumara imyaka n’imyaniko itarafata byibuze na Segiteri yo mu Rwanda ngo iyimirane isaha,nubwo bimeze bityo Lt.Gen Wilson inzozi ze ntizakabije kuko FARDC ingabo za Congo zamuteye urw’ingushyo,ibya FLN bishyirwaho akadomo.
Muri iki guhe abaterankunga ba FDLR kimwe n’Abanyekongo basanga imaze kubatera isesemi ,ndetse bamwe basigaye bayifata nka Sosiyete y’ubucuruzi yitwaje intwaro kuko 60% by’abarwanyi bari mu bucuruzi mu byo aba FDLR bise ngo ni Logistique,aho inite CRAP ishinzwe gusahura no kwiba,ndetse n’ibikorwa byo gusoresha kuri Bariyeri,izindi inite zikaba ziba mu bihinzi bw’ibigori na Soya byoherezwa hagati mu gihugu cya RDC no hanze yacyo,mu gihe abandi baba mu mbaho no gutwika amakara.
Iyo bamwe mu bayimenera urufaranga bayibajije impamvu itarwana Gen.Byiringiro Victor avuga ko Imana itarabacira inzira,ubundi murindire itegeko ry’Umubyeyi Bikira Mariya,ubundi akababwira ko nta mikoro bafite kenshi amafaranga bayahongera Leta ya Kongo ngo itabatera nyamara ibatera buri munsi ikimenyetso n’urupfu rwa Gen.Mudacumura.
Abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavuga ko benshi mu barwanyi FDLR ishingiyeho ari abasaza bari mu kigero cy’imyaka 60 kuzamura batanga urugero rw’uwitwa Gen.Major Powete akaba ari Umujyanama mukuru mu bya gisilikare muri FDLR ugenda aruko bamuhetse mu ngobyi,ku buryo nta gitekerezo cyakubaka akifitemo uretse ingengabitekerezo y’ivanguramoko n’uturere.
Mwizerwa Ally