Tariki ya 17 Gicurasi 1997_ tariki ya 17 Gicurasi 2022, imyaka 25 irihiritse abarimo Abanywarwanda barwanaga ku ruhande rwa Laurent Desire Kabila bafashe Kinshasa bahirika ku butegetsi Ingwe ya Zaire Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga.
Kuri iyi tariki mu mwaka 1997, abasirikare bato n’abakuru kugeza kubitwaga ba Kadogo bari mu myiyereko ya Gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi Congo.
Kwibohora baririmbaga icyo gihe mu yihe sura uyu munsi?
Tariki ya 17 Gicurasi 1997 ubwo Kabila Laurent yari amaze kugeza ku Banyekongo ijambo rivuga ko igihugu kibohowe, Mobutu we yari mu nzira yerekeza ishyanga . Mu rugendo rwe, bivugwa ko yavuye i Kinshasa aherekejwe n’ingabo zarindaga umuryango we bageze Gbadolite,aho yavanwe yerekezwa i Lomé naho yaje kuva yerekeza i Rabat muri Marroc ari naho yaguye.
Muri icyo gihe , abiganjemo urubyiruko bagendaga imihanda yose baririmba ko igihugu cyabo kibohowe. Nyuma y’uwo munsi icyari igihugu cyitwaga Zaire cyahindutse , Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ari nako cyitwa kugeza magingo aya.
Uwazanye ukwibohora yahindutse umunyagitungu?
Nyuma y’imyaka mike , afashe ubutegetsi Laurent Desire Kabila waririmbwaga nk’umucunguzi wavanye igihugu ku ngoyi y’umunyagitugu Mobutu, nawe yaje kwitwa umunyagitugu. Ku isonga uwari inshuti ye, Etienne Tshisekedi yahise amugaragaza nk’umunyagitugu anatangira kurwanya Politiki ze kuva ubwo.
Intambara ya Congo ya Kabiri?
Nyuma yo kwihenura ku bari bamufashije kugera ku butegetsi, Kabila yisanze ari mu mazi abira, ubwo habaga intambara yiswe iya Congo ya Kabiri. Iki gihe ingabo ze, zisanze zihanganye n’abahoze ari abambari babo, barangajwe imbere n’ingabo z’u Rwanda n’Iza Uganda.
Nyuma yo kwirukana abasirikare b’u Rwanda bari bamufashije kugera ku butegetsi, Kabila yisanze ahanganye n’umutwe wa CNDP wari uyobowe na Laurent Nkunda washakaga gufata Kinshasa.
Bidatinze, Laurent Kabila yaje kwicwa arashwe n’umusirikare wamurindaga kuwa 16 Mutarama 2001.
Urupfu rwa Kabila ntacyo rwahinduye, kuko yasimbuwe n’umuhungu we Joseph Kabila, nanone intambara igikomeje. Iyi ntambara ya Kabiri ya Congo yaje gukomeza, kugeza mu mwaka 2003.
Kuva muri 2003 kugeza magingo aya, Congo Kinshasa, iracyafatwa n’amahanga nk’igihugu giteye impuhwe ukibona. Ibi bigaterwa n’imitwe yitwara gisirikare y’abanyamahanga n’Abanyekongo ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu cyane cyane mu ntara za Ituri, na Kivu zombi.