Abasirikare bakomoka muri Afurika y’epfo, bari mu ngabo z’umuryango w’Abibumbye zibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MONUSCO, ziherutse gushinjwa gufata abagore ku ngufu, none bahamagazwa ikubagahu mu gihugu cyabo.
Abasirikare 8 nibo bahamagajwe muri Afurika y’epfo nyuma y’uko bashinjwe ko igihe bari bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu cya Congo, hanyuma bakaza kwishora mu gusambanya abagore n’abakobwa nk’uko ubuyobozi bw’izi ngabo bubitangaza.
Nyuma yo gufatwa kw’aba basirikare, Ubuyobozi bwa MONUSCO muri Kivu y’amajyaruguru bwatangaje ko hafashwe ingamba zirimo kubahagarika no kubafunga mu gihe harimo gukorwa iperereza.
Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa L’ONI, mu cyumweru gishize yatangaje ko abo basirikare “mu gihe cy’amasaha y’umukwabu bagiye mu kabari kazwiho kuba ahantu hakorerwa uburaya” hafi y’umujyi wa Beni.
Yongeyeho ko abapolisi bo muri ubu butumwa bageze ahabereye ibyo “basanga aribyo ariko bagakangwa n’abagize izo ngabo”, ubwo bari bagiye guta muri yombi abashinjwa ibyo byaha.
Dujarric yavuze ko iperereza ryatangiye kuri abo basirikare bashinjwe kurenga ku mategeko ngengamyitwarire y’abasirikare bari mu butumwa bwa L’ONI.
Mu itangazo, igisirikare cy’Afrika y’Epfo(SANDF) basohoye kuri uyu wa 15Ukwakira 2023, bavuze ko “Kubera uburemere bw’ibyo birego, SANDF yafashe icyemezo cyoguhamagaza aba basirikare mu gihugu cyabo kugira ngo basobanure byimbitse ibibavugwaho.
Gusa iki gisirikare cyavuze ko L’ONI yarenze ku mabwiriza yo gutangaza ibirego nk’ibi, ntihite ibimenyesha abategetsi b’Afurika y’Epfo ahubwo “bakabimenyera mu binyamakuru”.
Afrika y’Epfo ifite abasirikare barenga 1,000 mu butumwa bwa MONUSCO, ni iya gatanu mu kugira yo ingabo nyinshi inyuma y’Ubuhinde, Pakistan, Bangladesh na Nepal.
Abasirikare ba MONUSCO na mbere hose bagiye bavugwaho ibirego by’imyifatire mibi ijyanye n’imibonano mpuzabitsina.kuko mu mwaka wa 2017, abasirikare batanu bayo barezwe imyifatire idahwitse nk’iyo, aho umwe muri bo yashinjwe gutera inda umwana w’umunye congo utarageza imyaka y’ubukure.
Icyakora izi ngabo kugeza ubu ntizishimiwe n’abanye congo babashinja kutagira icyo bageraho mu myaka igera kuri 25 ishize bari muri iki gihugu ndetse bakaba barasabwe ko batarenza Ukuboza kw’uyu mwaka.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com