Imyigaragambyo yo kwamagana inyeshyamba za M23 yibasiye n’abashinzwe umutekano bari mu mujyi wa Goma ndetse yanaguyemo umupolisi bivugwa ko ari uwo mubwoko bw’abatutsi.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko yibasiye abo mu bwoko bw’Abatutsi baba abaturage cyangwa undi wese niyo yaba ari mubuyobozi bwite bwa Leta.
Iyi myigaragambyo yatangajwe na Sosiyete Civile bavuga ko igomba kumara icyumweru cyose ntakintu na kimwe gikorerwa mu mujyi wa Goma mbese umujyi ubereye aho ntakintu na kimwe kiwurimo.
Mugutangaza iyi myigaragambyo kandi bari bavuze ko ingabo za EAC niziba zitarihuza n’ingabo za Leta FADC mu kurwanya M23 bagomba guhambira bagasubira iwabo kuri uyu wa06 Gashyantare .
Iyi myigaragambyo yanasenyewemo urusengero rw’abanyamurenge rwari mu mujyi wa Goma ahitwa Nyabushongo, ndetse banasahura ibyari muri urwo rusengero.
Umupolisi wari muri uyu mujyi acunga umutekano hafi y’urwo rusengero nawe yahise ahasiga ubuzima,abaturage bo muri uyu mujyi bose bihishe mu ngo zabo abandi munsi y’uburiri nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye muri uyu mujyi.
Umuhoza Yves