Umunsi ubaye uwa kabiri umujyi wa Beni utarangwamo igikorwa na Kimwe kubera imyigaragambyo y’abanye congo basa ko ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa muri kariya karere, Sosiyete sivile ikaba yasabye ko habaho iminsi itanu nta gikorwa (Cinq jours de ville morte) kugira ngo bumvikanishe agahinda kabo.
Ni ibikorwa byatangiye k’umunsi w’ejo kuwa 15 Gicurasi ku busabe bwa Sosiyete sivile yashakaga gusaba Leta guhagarika ikibazo cy’umutekano mucyer ubarizwa muri kariya gace. Sosiyete sivile yari yasabye ko habaho iminsi itanu nta gikorwa gikorerwa muri uwo mujyi ndetse no ku dusoko tuwukikije (Cinq jours de ville morte).
ubwo umujyi watangiraga mo iyi myigaragambyo, n’inzira zose ziwunyuramo zarafunzwe, abantu basabwa kuguma mu ngo zabo nibura iriya minsi itanu kugira ngo bumvikanishe aababaro kabo.
Uyu mujyi ugaragara mo aba Polisi gusa ndetse n’insoresore zizenguruka impande n’impande z’uwo mujyi, aho nta muntu cyangwa ikinyabiziga cyetemerewe gutambuka, ndetse na Moto zikaba zitemerewe gutambuka kereka kuba uziranye na bamwe muri abo basore.
Imiryango itegamiye kuri Leta yasabye Leta gukora iyo bwabaga bakarwanya iki kibazo cy’umutekano muke ubarizwa muri uyu mujyi bavuga ko ufite aho uhuriye n’ibibazo bibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru.aba baturage kandi bakaba bahora batunga agatoki Leta kuko itarwanya imitwe y’inyeshyamba nka CODECO na ADF
Ikibazo cy’umutekano cyo muri aka gace si icya nonaha gusa kuko bakunze kumvikana batabaza basaba Leta kubatabara nyamara bo bakaba bavuga ko ntacyo Leta n’ingabo za Leta babikozeho.