Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023 ,inzego z’Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zatatanyije abaturage babarirwa mu magana bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bizisaba gusubira mu bihugu byazo kuko ntacyo zibamariye.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ,abigaragambya bari bahaye igisa na nyirantarengwa izi ngabo za EAC aho bazisabye ko mu minsi itatu gusa zigomba kuba zagiye gufata n’ingabo z’iki gihugu ku rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 .
Nyuma y’iyi ntarengwa ngo ku bufatanye bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itegamiye kuri Leta mu ntara ya Kivu ya ruguru habaye imyigaragambyo yo gusaba ko izo ngabo zasubira mu bihugu byazo bavuga ko ntacyo zibamariye.
Iminsi Itatu yari yahawe izi ngabo za EAC yarangiye ejo ku wa Gatanu , ari nayo mpamvu ubu abigaragambya batarimo kuzisaba kujya ku rugamba ahubwo ko bazisaba gusubira mu bigugu byazo ndetse n’Ingabo za FARDC zigashyiramo akabaraga mu kugarura amahoro n’umutekano.
Ijwi ry’Amerika rivuga ko ubu inzego z’umutekano zirimo kwirukanganaho n’abigaragambya aho abarimo abanyamakuru Batatu bafungiye ku biro bya Guverinara w’iyi Ntara.
Inzego z’Umujyi wa Goma zivuga ko nta myigaragambyo yemewe ari nayo mpamvu inzego z’umutekano zirimo kubatatanya.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bushyize hanze itangazo risaba abaturage kutigaragambya.
Izi ngabo za EAC zirimo iza Kenya ,u Burundi, Uganda n’ibindi bihugu bigize uyu muryango uretse u Rwanda .