Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 6 Gicurasi 2021, mu gace ka Majengo muri komini ya Karisimbi no muri Buhene mu gace ka Nyiragongo.
Abigaragambyaga biganjemo urubyiruko (bakekwaho kuba aba Mai-Mai) bashyizeho bariyeri ku muhanda kuva mu gitondo cya kare kugira ngo bigaragambye bamagana ibyakozwe na leta iyobowe na Félix Etienne Tshisekedi yo gushyira mu bihe bidasanzwe Intara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo ndetse na Ituri.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Majengo, Germain Maliro, ngo abapolisi bamaze koherezwa hafi yaho kugira ngo umutekano ugaruke.
Kuri bariyeri yashyizwe mu muhanda hari “itsinda ry’insoresore za Mai-Mai ryaje ryitwaje imihoro, amacumu, ibyuma ndetse n’izindi ntwaro gakondo.
Bavuga ko barwanya icyemezo cyafashwe n’umukuru w’igihugu cyo gutangaza ko intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituli zishyizwe mu bihe bidasanzwe. Baje kwirukana nabanyeshuri mumashuri atandukanye.
CD Germain Maliro, umuyobozi w’agace ka Majengo haherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, yabwiye ACTUALITE ko Polisi iri kugerageza gushaka uko yagarura umutekano.
Polisi yakuyeho amabuye yashyizwe ku muhanda kuva saa yine za mu gitondo. Aho imaze gukuraho igice kinini cy’umuhanda ugana Majengo, bakomeza berekeza i Buhene.
Mu kiganiro n’abanyamakuru umunsi umwe mbere y’uko izi ntara zihabwa abandi bayobozi, guverineri wahagaritswe, Carly Kasivita yahamagariye abamutoye gushyigikira abayobozi bashya b’igisirikare n’igipolisi bazaba bayobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri iki gihe cy’ibihe bidasanzwe cy’iminsi 30 gishobora kongerwa indi minsi 30.
Ndacyayisenga Jerome