Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko imyiteguro yo kurandura umutwe w’inyeshyamba wa M23, k’ubutaka bwa Congo igeze ku musozo.
FARDC yatangaje ibi, mu gihe iki gihugu gikomeje kurangwamo umutekano muke kubera umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Amakuru avuga ko Ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC) zamaze gushinga imbunda nini mu bice byinshi biherereye muri Teritwari ya Masisi bagamije kurwanya ziriya nyeshamba za M23.
Bimwe mu bice byamaze kugeramo abasirikare benshi ndetse n’ibi Bunda bikomakomeye harimo ahitwa Ku Rugi aha ngo hashinzwe abasirikare ba FARDC na FDLR, bakaba bahashinze ni Mbunda bita BM na Kateusha, aha kandi ni hafi y’igikuyu cya Perezida Kabila.
Ahandi ni ahitwa Kabati ho hongerewe inyeshamba zizwiho gukorana bya hafi n’ingabo za FARDC bo mu mutwe wa Nyatura na FDLR, Kurusengero na Makombo hari FDLR yonyine gusa.
Ahitwa Kingi hari uruvange rw’ingabo za FARDC zivanze na Nyatura na FDLR.
Kumakara ho n’ingabo za DRC, Naho ahazwi nko mu ifamu ya Kamanzi no kwa Sadron, niho hari umu Colonel uzwi ku izina rya Ruhinda usanzwe ayoboye umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda.
Isoko ya Rwandatribune iri muri kariya gace yatubwiye ko ingabo za SADEC n’abacancuro b’Abarusiya, ko bamaze kwinjizwa rwihishwa bakaba bashizwe Sake. Ikindi gikundi cy’ingabo nyinshi za FARDC ngo cyageze mu bice bya Gashuga hafi na Mweso bavuye Nyanzare.
Izi ngabo zose zigamije kurimbura icyitwa M23 nk’uko ayamakuru twayahawe n’abantu bizewe baturiye ibyo bice.
Amakuru yakomeje avuga ko, umusirikare mukuru ureba ingabo za FARDC, muri Kivu y’Amajyepfo yahamagaye ingabo ze ziri mu bice bya Lubirizi abasaba kuba maso, ngo kuko Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bashaka kugaba igitero muri Uvira banyuze i Burundi.
Ibi bikaba bihuriranye n’uko ingabo z’Abarundi zahoraga mu Misozi Miremire y’Imulenge, bamaze icyumweru kirenga baroherejwe gukorera muri kibaya cya Ruzizi, bikanemezwa ko izi Ngabo ngo zaba zaraje gufunga amayira akekwaho ko M23 yaba ishaka kuyanyuramo, kugira ngo ikore intambara muri Kivu y’amajyepfo.
Uwineza Adeline