Muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’amajyaruguru imitwe y’inyeshyamba ya FDLR hamwe na CNRD,iri mu myiteguro yo kwinjira mu rugamba ishakisha abasirikare bashya kugira ngo urugamba bafatanije na FARDC hamwe n’abacanshuro ruzagende neza.
Iyi myiteguro iri kubera muri Gurupoma ya Mufuni/Matanda ndetse no muri Mufuni/ Kibalizo, aho iyi mitwe y’inyeshyamba iri gukorera ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare abasore benshi bakomoka mu duce dutandukanye two muri iyi Teritwari ya Masisi ndetse n’ababa bakomotse hirya no hino.
Iyi mitwe y’inyeshyamba ubusanzwe imaze igihe ikorana na FARDC ingabo za Leta mu guhangana n’umutwe wa M23 nyamara, nk’uko M23 ibivuga ntibibabuza gutsinda kuko bazi icyo barwanira, kandi kigaragara.
ubwo FARDC na FDLR bahungaga bokejwe igitutu na M23
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu nawo wakunze gushinja FARDC kugirana umubano uhambaye n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR.
Raporo y’uyu muryango yo ku wa 18 Ukwakira 2022, ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga, 2022 ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’inyeshyamba za FDLR zafatanyije mu guhangana n’umutwe wa M23 muri Kivu ya Ruguru.
Uyu muryango uvuga ko muri icyo gihe ingabo za Leta zahaga ubufasha bwose izo nyeshyamba za FDLR.
HRW ivuga ko kuva mu mpera za Nyakanga, 2022 ingabo za Leta mu rugamba yari ihanganyemo na M23, FDLR yari ifite abasirikare bayo ku murongo w’imbere ku rugamba.
Intego y’iyi mitwe y’inyeshyamba ya FDLR na CNRD ngo ni ugusubiza inyeshyamba za M23 bitirira u Rwanda iyo zakomotse, bityo kuko FARDC iba ibafitiye icyizere nabo ngo bagomba gukora iyo bwabaga kugira ngo bakomeze kwizerwa.
Iki gihugu kandi cyakunze kuvugwaho gukorana n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba mu kurwanya uyu mutwe wa M23 ndetse bakanongeraho ko bifashisha abacanshuro batandukanye, ibintu bituma iki gihugu gishinjwa gukwirakwiza intwaro mu baturage bibumbiye muri iyo mitwe y’inyeshyamba mugihe nta buryo bwo kuzikurikirana.
Izi nyeshyamba zikomeje iyi mirimo yo kwitegura uru rugamba mu gihe FARDC nayo iticaye ubusa kuko bari gushakisha amaboko hirya no hino, ndetse ndetse bakaba bakomeje no gushakisha intwaro kuburyo bwose bushoboka.
FARDC na FDLR ubwo bihuzaga bwa mbere izi nyeshyamba ziri gutoza ingabo za Leta