Abayobozi bo mu bihugu bihuriye mu muryango wa SADC ejo kuwa kuwa Gatandatu, tariki ya 23/03/2024 bahuriye i Lusaka muri Zambia mu nama idasanzwe igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Iy’i Nama yabereye i Lusaka muri Zambia yari yateguwe na perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ushinzwe ubutwererane na Politike n’ibijyanye n’umutekano mu muryango wa SADC.
Ibihugu bigize uru rwego bishinzwe gukurikirana ibibazo by’u mutekano ruzwi nka “TRAIKa” birimo Zambia ari nayo ikuriye uru rwego, Tanzania, Namibia, Angola, Zimbabwe na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byari bisanzwe bizwi ko ibihugu byiyemeje gutanga ingabo zo gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC mu ku rwanya M23 ko ari Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania gusa.
Iy’i Nama idasanzwe yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo kwibutsa ko iyo igihugu cy’i kinyamuryango cya SADC gitewe bose bagomba gutabara nta wusigaye inyuma.
Yigiwemo kandi uko ibibazo by’u mutekano biri i Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique byashirwaho akadomo, hakagaruka amahoro n’umutekano birambye.
Bashimiye kandi umuryango w’Afrika yunze ubumwe AU woherereje inkunga ingabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC.’
Iy’i Nama kandi yateye utwatsi ibikubiye mu rwandiko u Rwanda rwandikiye komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika ivuga ko idakwiye gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC.
Bwari ubusabe bukubiye mu nyandiko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yari yandikiye Perezida Moussa Faki Mahamat uhagarariye iyi komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe ko ingabo za SADC zikorana n’imitwe y’itwaje imbunda irimo na FDLR.
Ubutumwa bwa SAMIDRC muri RDC bwatangiye mu mpera z’u mwaka ushize nyuma y’uko ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba zari zavuye muri icyo gihugu.
Iyi nama ya SADC iteranye mu gihe imirwano yari yongeye gukaza umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahanini muri Teritware ya Masisi na Nyiragongo muri Kivu y’amajyaruguru.
Randatribune.com