Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere yigaga ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo usaba umutwe wa M23 kuba wahagaritse imirwano tariki 25 Ugushyingo 2022.
Ni inama yabereye i Luanda muri Angola yari yatumiwemo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi [yitabiriye], uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye [yitabiriye] na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.
Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabitabiriwe na Michelle Ndiaye uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri DRC.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo uwa mbere usaba M23 guhagarika ibitero ugaba kuri FARDC no kuri MONUSCO kuva tariki 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iyi myanzuro kandi isaba ko hubahirizwa imyanzuro y’ibiganiro byabereye i Nairobi muri Kenya tariki 21 Mata na 20 Kamena 2022 ndetse n’ibiganiro by’i Luanda byabaye tariki 06 Nyakanga 2022 ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera i Burundi.
Iyi myanzuro kandi yanzuye ko umwanzuro wo kohereza ingabo za EAC muri Congo wubahirizwa mu buryo bwuzuye.
M23 kandi yasabwe kuva mu bice byose yafashe, igasubira mu birindiro byayo biri Sabinio ikemera kugenzurwa na FARDC ndetse n’ingabo z’akarere.
Imitwe nka FDLR-FOCA, RED-TABARA na ADF ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabwe gushyira hasi intwaro vuba na bwangu igataha mu bihugu ikomokamo nkuko byemerejwe i Nairobi.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko kuki ikibazo bagica hejuru??? M23 se iraza kubyemera!??? Kuki Congo idashaka kuganira nayo?
Ariko njye sinumva impamvu u Rwanda rugwa mu mutego wo kwitabira inama zireba M23 aho ruba rumeze nk’uruyihagarariye kandi ruhakana ko ruyifasha! Abatumiza izi nama na bo sinzi impamvu badatumiza n’abo muri M23 kuko urebye ni yo zingiro ry’ikibazo ariko wenda hari ukundi babibona!
M23 na RDC bicare baganire nk’abanye Kongo bashakire hamwe amahoro y’Igihugu cyabo bafatanye barwanye Imitwe ihungabanya umutekano mu bihugu ikomokamo ikaba indiri yayo iri muri Kongo.
Bareka gukina nk’abana bakina amabigibigi! Atari ibyo ufite icyo arwanira azatsinda.
RDC niyo iri muri position de faiblesse kuko niyo iburana amahugu .
Ndumiwe ndumiwe ndumiwe ndumiwe ndumiwe ndumiwe ndumiwe
Ye !!!! Ngo ngwiki??
1. “Bagashira intwaro hasi!!!!”. For sure that IS kidding. FARDC nireke kuzibaha kuko izibaha batazibasabye. Zimwe FARDC irazita ikiruka (bayitwaye muri olimpic gammes, bazanira DRC imidari myinshi cause they are very good at running). Noneho abandi bakazitoragura.
* Iyo batazitaye, brazigurisha nk’abagurisha ubunyobwa ( kuko onda zabo zabatanze imberbe, wagirango bafite icyo bapfana n’a TEMARIGWE.)
2.” NGO BASUBIRE IYO BAJE BAVA!!!”. Aho babivuze NEZA PE. Bashatse kuvuga ngo: “Nibagume muri DRC kuko Ariho bava.”
Aho njye icyo nibaza ko inama zibaye inshuro nyinshi bakavuga M23 ive muburindiro byayo byose yafashe ko ntarabona aho batangaza iri bujye bumvako izajya mu ijuru,bazasubira Uganda se kuki byo bitavugwaho?
Biratangaje kubona Umuhuza n’abakuru b’ibihugu batinya kwerura ngo babwize ukuri Kisekedi. Ese kuki we batamubwira guhagarika imirwano? Ese bafatira ibyemezo M23 idahari babishingira kuki? Ese ko batavuga kuri Jenoside iri gukorerwa abanyekongo bavuga ikinyarwanda bazira icyo n’uko ari Abatutsi ikorwa n’abasize bayikoze mu Rwanda? Kuki batumva impamvu ya M23 bakayitegeka gusa badasuzumye ishingiro ry’impamvu bubuye imirwano? Ese kuki ibyo bihugu bitavuga ku masezerano ahari yo muri 2012 Leta ya RDC yasinyanye na M23 Leta ntiyashyire mu bikorwa ko ari nayo ntandaro y’iyuburwa ry’imirwano!? Biratangaje kubona Jenoside iri gukorwa ibyo bihugu bireberaaa bikicecekera!
M23 ibabwire ko iminsi 2 idahagije gusubira Sabyinyo si nk’uko ba mbasaderi basubira mu bihugu byabo. M23 isabe iminsi 30 yo kubitekerezaho, hagati aho M23 ibanze irebe ko Kinshasa iba igirana ibiganiro n’indi mitwe, ko n’imitwe ituruka mu bindi bihugu yirukanwa!!!!!!!!!!!!! Kinshasa nitabigeraho ni gute M23 yo izajya Sabyinyo ku magambo gusa? Reka turebe ko mu gihe cy’ukwezi iyo mitwe yindi ibyayo biraba bikemutse? M23 niyo ibuza gukemuka kw’ibindi bibazo?????????????????????????????????/