Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa gatandatu mu gitondo yageze i Lusaka muri Zambia mu nama ya SADC yiga ku bibazo bya Congo n’ibya Mozambique.
Abakuru b’ibihugu bagera ku icumi bahagarariye itsinda Troika , harimo uwa Zambiya, Tanzaniya na Namibiya, Angola, Zimbabwe na Congo (DRC) kimwe b’ibihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwi kugarura amahoro muri Mozambique Samim na Samirdc (Misiyo ya SADC muri DRC) bitabiriye iyi nama.
Abitabiriye inama bazamenyeshwa aho izo nshingano za SADC zigeze, harebwe ku mikorere y’ingabo zoherejwe mu rwego rwo gutera inkunga guverinoma ya DRC na Mozambique, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano no guha inzira iterambere rirambye mu karere.
Iyi nama yabanjirijwe n’uruhererekane rw’inama z’inzobere mu bya gisirikare na ba minisitiri ba Sadc.