Umutwe wa M23 umaze imimsi itanu uhanganye na FARDC irimo gufashwa n’abarwanyi ba FDLR CMCnyatura,APSLS n’abacancuro b’abazungu.
Kuwa 2 Gashyantare 2023 Umutwe wa M23 wigaruriye agace k’ingenzi ka Kilolirwe .
Agace kamwe ka Kilolirwe gahereye muri Teritwari ya Rutshuru mu gihe akandi kari muri Teritwari ya Masisi mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Goma.
Kuwa 3 Gashyantare 2023 ,Umutwe wa M23 wafashe umusozi wa Kicwa uherereye muri teritwari ya Rutshuru.
Umusozi wa Kicwa ni ingenzi cyane kuko uha M23 ubugenzu bw’umuhanda uhuza Kitshanga na Sake.
Ibi bivuze ako abatuye mu mujyi wa Goma badashobora kugera mu gace ka Kitshanga –mweso-Gashuga- pinga – batabiherewe uburenganzira na M23.
Muri iyi minsi itanu ishize, umutwe wa M23 wabashije kwigarurira utundi duce muri Teritwari ya Masisi aritwo Kitshanga(igice kimwe kiri muri teritwai ya Rutshuru)Burungu,Mweso,kilolirwe,kwicwa, Peti, Nturo.
Ibi, byatumye ingabo za FARDC zisubira inyuma zishinga ibirindiro mu gace ka kibati akaba ariho barunze intwaro zikomeye ziri kurasa muri utwo duce bambuwe na M23.
Kuwa 2 Gashyantare 2023,umutwe wa M23 wafashe agasozi ka Mihanga n’igice kimwe cy’agace ka Rushinga.
Kugeza ubu imirwano irakomneje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR,CMC nyatura na APCLS n’abacancuro b’abazungu.
Amakuru aturuka ahari kubera imirwano, yemeza ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari gutaka za abasirikre benshi nk’uko mubisanga mu nkuru ya Rwandatribune ifite umutwe ugira uti:”https://rwandatribune.com/col-aimedo-nabasirikare-200-ba-fardc-bishwe-na-m23/.
Ikindi n’uko bigaragara ko M23 yanze gufata umujyi wa Goma k’ubushake ahubwo igahitamo kwerekeza muri Teritwari ya Masisi.
Kugeza ubu kandi, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barasa n’abadashobora guhagarika umuvuduko wa M23 kuko uyu mutwe ufata agace akariko kose uko wabiteguye.
Abanyekongo batandukanye barwanya Umutwe wa M23, bakomeje kunenga ingabo za FARDC bazishinja ubugwari no kutihagararaho imbere y’umutwe wa M23 ukomeje kubakubita inshuro .
M23 ivuga ko ishaka gukemura ikibazo ifitanye n’Ubutegetsi bwa DRC binyuze mu nzira y’amahoro, ariko ugashinja FARDC,FDLR,CMC Nyatura ,APCLS kyigabaho ibitero byatumye nawo ufata umwanzuro wo gukomeza urugamba.