Mali na Burkina Faso biteguye kohereza indege z’intambara mu rwego rwo gushyigikira abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa NIger .
Iki gitero kiri mu rwego rwo gushaka uko Bazoum wahiritswe k’ubutegetsi mu kwezi gushize uko yasubiraho, ariko ibi ntacyo CEDEAO n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Bazoum babivugaho.
Nyuma Y’uko ku wa gatanu w’icyumweru gishize , ibi bihugu byombi byafashe icyemezo cyo kwemeranya umunsi bazohererereza izi ndege aba basirikare bayoboye Niger.
Mali na Burkina Faso bavuze ko badashyigikiye ibihano CEDEAO yafatiye Niger ndetse ko batayishyigikiye mu gukoresha ingufu za gisirikare basubizaho ubutegetsi bwa Bazoum.
Ibi byashimangiwe na Television ya Niger aho yagaragaje ko Mali na Burkina Faso bagiye kohereza indege z’intambara ku mipaka ya Niger, mu rwego rwo gushyigikira ubutegetsi bwa Tchiani
Niyonkuru Florentine
iyi nkuru yanditse nabi pe biravangavanze