Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena, muri Uganda hatangijwe imyitozo ihurije hamwe inzego z’umutekano nk’Igisirikare na Polisi n’abasivile bo mu Bihugu Bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi bihugu bitandatu byitabiriye iyi myitozo, ni u Rwanda, Burundi, Kenya, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda yayakiriye.
Iyi myitozi yatangijwe na Minisitiri w’Intebe wa Gatatu wa Uganda, Rukia Nakadama, ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Rukia Nakadama watangije iyi myitozo, yavuze ko izatuma inzego z’Igisirikare muri Afurika y’Iburasirazuba zirushaho gukorera hamwe no guhuza imbaraga mu kurwanya ibibazo bihungabanya umutekano mu Bihugu bigize uyu muryango.
Uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Prof Gaspard Banyankimbona usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Inama ya za Kaminuza zo muri EAC, yavuze ko uretse kuba iyi myitozo izagira uruhare mu gushaka amahoro n’umutekano mu karere, izanagira uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse n’ubujura.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse guteranira i Nairobi muri Kenya, yasabye imitwe iri muri DRC iherutse kwinjira muri uyu muryango, gushyira hasi intwaro, bitaba ibyo ikazarwanywa mu bikorwa bya gisirikare bizakorwa n’itsinda ry’Igisirikare rihuriweho.
RWANDATRIBUNE.COM