Ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe UA ziri muri gahunda yo gushyikiriza ibirindiro ingabo z’iki gihugu mu rwego rwo kubegurira umutekano w’igihugu cyabo.
Nk’uko bitangazwa n’izi ngabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ngo biteganijwe ko mu mpera za Kamena byibura abasirikare babarirwa mu 2000 bazaba bamaze kuva muri Somaliya, basubiye mu bihugu byabo.
Iri hererekanya bubasha kuri ibyo bigo by’abasirikare ba AU kandi ryabaye kuri uyu wa 27 Kamena, ubwo Somaliya yashyikirizwaga ibigo bya I Adele ,Mirtagwa na Hajji Ali biherereye rwagati muri Shabelle.
Kugeza ubu, uyu mwaka wonyine ingabo za AU zimaze gutanga ibirindiro bya gisirikare bigera kuri bitandatu, birimo bitanu muri byo biherereye muri region ya Shabelle.
Ibirindiro byambere by’igisirikare cya AU biherereye mu karere ka Heliwa kagize umugi wa Mogadishu, ibi byeguriwe ingabo za somaliya kuri 22 z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka, ibi birindiro byayoborwaga n’ingabo z’Uburundi.
Nubwo bimeze uko, kugeza ubu ntibizwi neza umubare w’ibirindiro ingabo za AU zimaze kwegurira iza Somaliya
Ingabo z’iki gihugu cya Somaliya zimaze igihe zitoreza muri Uganda, Ethiopia na Eritrea ngo zisimbure izindi 19000 za AU zafashaga guhangana n’ibyihebe muri Somaliya.
Kuva kwa AU muri somaliya bibaye mu gihe ingabo za Somaliya zimaze igihe zitoza no gutangira urugendo rwa kabiri rwo kwigobotora ibitero bya al-Shabab.
Kurundi ruhande ariko Ibyihebe bya al-Qaeda byihuje n’indi mitwe yitwaje intwaro byashyize amashusho ku karubanda agaragaza ukuzamura mu ntera ibindi byihebe bishya bibarirwa mu Magana nk’inzira yo kwereka Somaliya ko bagihari
Iki gihugu cyo mu ihembe ry’Afurika kimaze igihe cyaribasiwe n’ibitero by’ibyihebe, ibintu byatumye umuryango w’Afurika woherezayo ingabo ngo zihangane nabyo, ibintu bivugwa ko byaba biri kugabanuka.