Nyuma yuko umutwe wa M23 uvuye ku mugaragaro mu gace ka Kibumba ugasiga kagenzurwa n’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), izi ngabo zikomeje guterwa imijugujugu n’abanyapolilitiki bo muri Congo bazishinja gukorana na M23.
Kugeza ubu ariko, Ingabo za EAC ziri kugenzura Kibumba, ntizorohewe n’Itangazamakuru n’Abanyapolitiki bo muri DRC bazishinja gukorana n’Umutwe wa M23.
Hubert Fuguta Umudepite ukomoka mu mujyi wa Goma, aheruka gutanga impuruza abwira Sama Lukonde Minisitiri w’Intebe wa DRC, ko mu Ngabo za EAC ziri mu mujyi wa Goma ,hari abakomando bo mu ngabo z’u Rwanda RDF bamaze gusesera rwihiswa mu matsinda agize izo ngabo.
Yakomeje avuga ko RDF, yanamaze gusesera k’Ubutaka bwa DRC aho yemeza ko mu gace ka Pariki ya Virunga ariho bakambitse bitegura kugaba ibitero bikomeye ku mujyi wa Goma n’utundi duce.
Ni mugihe Sosiye Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru , ivuga ko abarwanyi b’Umutwe wa M23, nabo bamaze gusesera mu ngabo za EAC bakaba bambaye Impuzankano z’izo ngabo mu rwego rwo kwiyoberanya.
Si Ingabo za EAC ,kuko iyi Sosiyete Sivile inemeza ko M23 yamaze no gusesera mu ngabo z’igihugu FARDC.
Ibinyamakuru byo muri DRC ,nabyo bivuga ko amakuru biri guhabwa n’abatuye muri Kibumba, ari uko umutwe wa M23 ukiri muri Kibumba ndetse ko ukorana n’ingabo za EAC zahawe ubugenzi bwako gace.
Bakomeza bavuga ko Abarwanyi ba M23, aribo bakiri kugenzura tumwe mu duce tgize Kibumba turimo agasozi ka Vizuri,Kasizi-Hehu,Kabagana,rwibiranga,Kitotoma,Kabuye na Ngobera mu gihe ingabo za EAC zigarukira gusa mu gace kazwi nka”3 Antenes “kandi ko zikorana bya hafi n’Umutwe wa M23.
Barashinja kandi Ubuyobozi bukuru bw’ingaboz za EAC, kwihutira guhamagara Abaturage bahunze imirwano muri Kibumba kugaruka mu ngo zabo, kandi bazi neza ko Umutwe wa M23 utarahava bakavuga ko ubwo ari Ubugmbanyi.
N’iki kibihishe inyuma y’ibi birego?
Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa DRC ,nti bigeze na rimwe bishimira ko Ingabo za EAC arizo zigenzura uduce M23 yavuyemo , ngo kuko byaba ari nko kurema igihugu mu kindi.
Sosiyete Sivile zitandukanye n’Abanyapolitiki bo muri DRC, bakunze kugaragaza kenshi ko uduce M23 ivuyemo twajya duhita dusubira mu bugenzuzi bwa FARDC nta yandi mananiza .
Bari biteze kandi ko Ingabo za EAC n’izigera m’Uburasirazuba bwa DRC ,zigomba kurasa umutwe wa M23 ukamburwa utwo duce ku ngufu, ariko baje gutungurwa ubwo ukuriye Izo ngabo , yatangaza ga ko mubyabazanye kurasa Umutwe wa M23 bitarimo.
Gen Jeff Nyagah , yabwiye itangazamakuru ryo mu mujyi wa Goma ko icyabazanye ari aguhagarara hagati ya FARDC na M23 mu rwego rwo kugenzura ko imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi yubahirizwa n’impande zombi no kurinda umutekano w’Abaturage.
Ubu muri DRC, Abanyapolitiki naza Sosiyete Sivile bakomeje kuzamura ijwi bavuga ko kuba izo ngabo zitararashe Umutwe wa M23, biterwa n’uko zikorana nawo ndetse ngo zikaba zaraje kuwufasha gushyira mu bikorwa Umugambi wa Balkanisation.
Ubu izi ngabo muri DRC, ntizorohewe n’Amagambo y’Abanyapoliti b’ababahezanguni , Sosiyete Sivile zishinjwa na M23 kuba ibikoresho by’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ,hakiyongeraho n’Itangazamakuru rikomeje kugaragariza Abanyekongo ko Ingabo za EAC ari izo gukemangwa, ngo kuko zikorana n’Umutwe wa M23 ndetse zikaba ziri gufasha uwo mutwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Balkanisation(Gucamo DRC ibice).
Andi makuru, avuga ko muri DRC ubu hari gutegurwa uko hakorwa imyigaragamnbyo yo kwamagana Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, nk’uko babigenje ubwo bigaragambyaga bamagana ingabo za MUNUSCO Nyuma yaho ivuze ko itabasha guhangana n’Umutwe wa M23 kuko witwara neza nk’igirikare cy’umwuga gikomeye kandi gifite ibikoresho bya gisikare bikomeye kurusha ibya MONUSCO.
Erega sinzi impamvu mutabibona DRC ntabwo yifuza kumva no kubona M23 na baturage nayo muri Congo. Icyo ikeneye nabo yumva yabamfasha nukubirukana ku imbaraga za gisirikari.
Nonese imbaraga ko ntazo RDC ifite bizagenda bite? RDC izemera igeze habi. Kuri ibi by’ingabo zisesera izindi, ibi n’ibigambo bivugwa n’abantu batazi uko igisirikare gikora. Ntawe ushobora gusesera igisirikare gifite Command, kereka icya RDC! Icyo mbona muri iyi nkuru ni urwango ibindi namanjwe y’abaswa! Icyo nemere nuko M23 yaseseye FARDC kandi n’ibyakera kand biranasanzwe, nonese siko M23 ibakubita. Ibyo bategura byose N23 irabimenya.