Mu karere ka Musanze mu Ishuri rikuru rya Gisirikare , hatangiye icyiciro cya 13 cy’imyitozo ihuriweho n’ingabo z’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Minisitiri w’ingabo z’U Rwanda Juvenal Marizamunda yasabye abayitabiriye kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kwigiranaho.
Ni imyitozo iba buri mwaka yitwa Ushirikiano Imara mu rurimi rw’igiswahiri, bisobanuye ubufatanye bukomeye ugenekereje mu Kinyarwanda.
Abitabiriye iy’uyu mwaka bigabanyije mu matsinda y’abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Barimo gufatanya mu kwiga ku buryo bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu bahaye izina rya Kangoma muri iyi myitozo ngiro, iyobowe na Maj General Andrew Kagame wo mu Ngabo z’U Rwanda.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abasaga 600 baturutse mu Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania na Kenya.
Bavuga ko uku kwitoreza hamwe gufasha mugihe bahuriye mu butumwa.
Minisitiri w’Ingabo z’U Rwanda Juvenal Marizamunda yababwiye ko bagomba gusangira ubumenyi, kuko gukemura ibibazo bibangamiye umutekano muri iki gihe bisaba ubufatanye.
Imyitozo y’ingabo zo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba y’uyu mwaka izamara ibyumweru bibiri.
Ifite insanganyamatsiko yo gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano, hagamijwe inyungu rusange y’amahoro n’umutekano muri aka karere.