Mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 09/09/2024, Israel yarashe ibisasu byinshi muri Siriya, bikavugwa ko byahitanye abantu icumi n’umunani.
Leta ya Siriya yemeje aya makuru, ihamya ko hapfuye abantu 18 naho 37 bo barakomereka, kandi ko harimo n’abakomeretse bikabije.
Minisitiri w’uzima muri Siriya wemeje aya makuru, yahise anarega Israel kwibasira abasivili.
Ariko umuryango w’abanya Siriya baharanira uburenganzira bwa muntu witwa “Observatoire syrien des droits de l’home” ukorera mu buhungiro mu Bwongereza, wo, uvuga ko abantu bishwe ari 26, barimo abasivile batanu.
Abandi ni abasirikare ba Siriya n’abimitwe yashinzwe na Iran harimo Hezbollah. Uyu muryango wemeza ko aho Israel yagabye kiriya gitero ari mu kigo cya gisirikare gikora ubushakashatsi ku ntwaro nshyansha nka misile na drones.
Israel yo yirinze kugira icyo itangaza kuri icyo gitero, ariko Guverinoma ya Iran yamaganye ibyo bitero yise by’ubugome bukabije, ndetse kandi na Siriya yamaganye iki gitero, ivuga ko bigamije kuyikururira mu ntambara ya karere kose. Ibyo bibaye mu gihe Siriya yari yaririnze kwivanga mu ntambara ya Israel na Hamas kuva yaduka mu mpera z’u mwaka ushize.