Ingabo za Senegali zoherejwe mu karere ka Ziguinchor mu gikorwa cyo kuharindira umutekano, kuberako aka karere kamaze igihe karimo ibibazo by’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba zakunze kuhibasira.
Nkuko byatangajwe n’ingabo z’iki gihugu, iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ibintu n’abantu muri Ziguinchor , ibi bikaba biri gukorwa kubufatanye n’ inzego za leta z’iki gihugu hamwe n’ingabo za Senegali kugirango umutekano uboneke muri aka karere.
Izi nzengo zavuzwe haruguru nizo zafashe iyambere mu kugira uruhare rwo kongera ubushobozi no guharura inzira mu majyepfo y ‘agace ka Oussouye kugirango umutekano wa Ziguinchor urusheho kubungabungwa.
Ingabo zagize ziti: “Ni ikibazo ahanini cyo gushyiraho uburyo bunoze bwo gutahuka kw’abaturage bagasubira aho bakomoka ndetse no kuvugurura ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza yabo”.
Aka gace ka Ziguinchor gaherereye mu majyepfo ya Senegali , kakunze kurangwamo inyeshyamba zitwaje intwaro hamwe n’umutwe w’ingabo ziharanira demokarasi za Casamance (MFDC) zikagenda zigaba ibitero ku baturage b’abasivili ndetse no ku bikorwa remezo bya Leta.
Aya makimbirane yatumye abantu benshi bimukira mu tundi turere dufite umutekano kugira ngo birinde kwibasirwa niyo mitwe y’izo nyeshyamba .
Ingabo zimaze imyaka myinshi zikora ibikorwa byinshi muri aka gace hagamijwe gukuramo iyo mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro , mu rwego rwo kugirango hemezwe itahuka ry’abaturage bo muri ako gace.
M.Louis Marie