Kuri uyu wa 2 Mata 2023,Ingabo za Sudani y’Epfo zatangiye kugera muri Repubulika Iharanira Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) ziri muri DRC buyobowe na Gen Jeff Nyagaha ukomoka muri Kenya, buvuga ko kuri iki cyumweru ingabo za Sudani y’Epfo zatangiye kugera mu mujyi wa Goma ,mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Biteganyijwe ko izi ngabo, zigomba kujya mu bugenzuzi bw’uduce M23 imaze iminsi iri kurekura mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhoshya amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa.
Izi ngabo kandi, ngo ntabwo zije kurwanya M23 nk’uko Guverinoma ya DRC ibyifuza ahubwo zikaba zigomba gukora nta ruhande zibogamiyeho no kurinda umutekano w’Abaturage mu duce twarekuwe na M23.
Zije zikurikira iza Kenya, u Burundi na Uganda zamaze kugera mu burasirazuba bw’iki gihugu ndetse zikaba zaratangiye imirimo yazo mu duce twarukwe na M23 muri teritwari ya Maisi, Rutshuru na Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uduce ingabo za Sudani zigomba kwerekezamo, mu gihe bizwi ko iza Kenya ziherereye mu duce twa Kibumba na Buhumba muri teritwari ya Nyiragongo no mu gace ka Rumangabo muri Rutshuru, iz’u Burundi zikaba ziri mu ri teritwari ya Masisi mu duce twa Mushaki, Kilorirwe,Karuba n’utundi M23 iheruka kurekura mu byumweru bibiri bishize .
Ni mu gihe iza Uganda zatangiye kuhagera kuwa 27 Werurwe 2023 ,nazo zatangiye kujya mu bugenzuzi bw’umujyi wa Bunagana n’utundi duce duherere muri teritwari ya Rutshuru twarekuwe na M23.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2023, Abanye congo biraye mu mihanda mu mujyi wa Goma n’ahandi bakora imyigagaragambyo yari igamije kwamagana iyoherezwa ry’ ingabo za Sudani y’Epfo mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko Ingabo zananiwe guhagarika intambara mu gihugu cyazo batazikeneye muri Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutegetsi bwa Kinshasa, buvuga ko ubutumwa bw’ingabo z’Umuryango wa EAC mu burasirazira bwa DRC ari ukurwanya M23 ,ariko izi ngabo zo zibihakana zivuye inyuma aho zemeza ko nta gahunda yo kugaba ibitero kuri M23 zifite, ahubwo ko icyo zigamije ari ukujya hagati y’impande zihanganye mu gihe hagishakishwa igisubizo cyizaturuka mu biganiro bya Politiki.