Nyuma y’aho ingabo za Uganda zari muri Congo mu butumwa bw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba zari zatinze kuvayo, kuri ubu zasabwe gutangira gutaha.
Nk’uko byemezwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya (Anadolu Agency), umwe mu bavugizi b’Ingabo za Uganda, Capt. Kato Ahmad Hassan, yavuze ko amaherezo ingabo zahawe amabwiriza yo kuva mu burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati: “UPDF izakora ibikorwa byo gucyura ingabo n’ibikoresho byayo mu byiciro, buhoro buhoro, kuri gahunda kandi bikurikiranye guhera ku itariki ya 8 Ukuboza 2023 kugeza ku ya 7 Mutarama 2024 kugira ngo hirindwe imbogamizi zose zishobora guhungabanya umutekano.”
Ni nyuma y’uko abayobozi b’iki gihugu cya Congo banze kongerera igihe manda y’ingabo z’akarere yarangiranye n’itariki ya 8 Ukuboza.
Ubutumwa bwa EACRF bwari bwatangiye mu Gushyingo 2022 kugirango zihagarare hagati y’impande ebyiri zihanganye arizo umutwe wa M23 n’ingabo za Congo FARDC, kugirango hubahirizwe amasezerano yo kugarura amahoro.
Zagiyeyo ku butumire bw’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo,zijya mu turere twigaruriwe n’inyeshyamba za M23.
Imitwe myinshi yitwaje intwaro hamwe n’indi mitwe yitwara gisirikare imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ikorera mu burasirazuba bwa Congo.