Ingabo za Uganda UPDF zigiye gutangira koherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace .
Kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, abahagariye ingabo za Uganda UPDF bari mu mujyi wa Goma aho babonanye na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru LT Gen Constant Ndima ,baganira ku birebana n’igihe Ingabo za Uganda zigomba kuba zajyeze mu burasirazuba bw’iki gihugu, nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati ya M23 n’ubutegetsi bw Kinshasa no kurinda umutekano w’Abaturage.
Col Mike Wakala wari uhagarariye UPDF, yatangaje ko bemeranyije na Geverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,ko Ingabo za Uganda zigomba kugera mu Burasirazuba bwa DRC mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2023 .
Yongeyeho ko izi ngabo , zije kunganira izindi zirimo iza Kenya n’Uburundi zamaze kugera muri DRC ,mu butumwa bw’Umuryango wa EAC.
Ati:’’Ingabo za Uganda zigomba kuba zageze mu burasirazuba bwa DRC bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2023. Twemeye gutanga umusanzu wacu ku rwego rw’Umuryango wa EAC mu butumwa bugamije kurinda umutekano w’Abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru no kuri DRC muri rusange, hagamijwe kugarura amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.”
Col Mike, yakomeje asaba Abanye congo gushyikigikira izi ngabo aho kuzamagana nk’uko byakunze kugaragara mu myigagarambyo iheruka mu mujyi wa Goma n’ahandi muri DRC, kugirango zibashe kuzuza inshingano zazo no gutanga umusaruro ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Biteganyijwe ko izi ngabo ,zigomba guhita zerekeza muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Kiwanja, Rutshuru Centre, no kuri agise ya Mabenga mu gace ka Pariki ya Virunga uduce ubu tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Izi ngabo, zizaza zisanga izindi ngabo za Uganda zimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC aho ziri gufatanya na FARDC mu kiswe” Operasiyo Shuja” igamije guhashya no kurandura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda .