Abasirikare ba Uganda boherejwe mu kandi gace karekuwe n’umutwe wa M23, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Byatangajwe n’ubuyobozi bwa EACRF kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2023, ko izi ngabo za Uganda zoherejwe mu gace ka Mabenga.
EACRF ivuga ko izi ngabo za Uganda zoherejwe muri kariya gace mu rwego rwo kuzuza umubare w’ingabo z’iki Gihugu zigomba gutanga uruhare mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ingabo za Uganda kanzi ziri mu bindi bice birimo Bunagana, Chengerero na Rutshuru/Kiwanja.
EACRF yavuze ko izi ngabo za Uganda ziri muri ibi bice “mu rwego rwo kurindira umutekano abasivile no gutuma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Goma, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage babukeneye.”
Iri tsinda rivuga ko rifite ubushake ndetse n’imbaraga mu gukomeza gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM