Abanyekongo batandukanye ,bakomeje kugaragaza impungenge bafitiye izindi ngabo za Uganda UPDF ziri mu myitegoro yo kujya mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo, mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC muri gahunda yo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC .
Igisirikare cya Uganda UPDF giheruka gutangaza ko kiri mu myiteguro yo kohereza abasirikare bacyo mu Burasirazuba bwa DRC ,mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’ibihgu bigize umuryango wa EAC nk’uko biheruka kwemezwa mu myanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango i Nairobi muri Kenya,
Ni abasirikare ba UPDF, bazaza basangayo abandi bagiye kumarayo hafi umwaka mu rwego rwa “Operasiyo Shujaa” basanzwe bafatanyamo na FARDC kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ni mugihe kandi ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC, zatangiye kugera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho ikiciro cya mbera cy’abasirikare ba Kenya bagera kuri 200 bamaze gusesekara mu mujyi wa Goma muri 900 biteganyijwe ko Kenya izohereza mu Burasirazirazuba bw’iki gihugu.
Amakuru dukesha imboni yacu iri i Kinshasa ,avuga ko yaba abategetsi ba DRC na bamwe mu baturage b’iki gihugu, bakomeje gukemanga bikomeye ingabo za Uganda UPDF, bazishinja kugira umugambi umwe n’u Rwanda mu gutera inkunga umutwe wa M23.
Izi mpungenge, ngo zishingiye ku kuba umutwe wa M23 waratatangije ibitero mu Burasirazuba bwa DRC mu gihe ingabo za Uganda zarimo zifatanya n’iza DRC guhashya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ariko ntizagira icyo zikora ngo zifashe FARDC guhagarika umuvuduko wa M23 urwanya ubutegetsi bw’igihugu cyabo .
Hiyongera ho kandi kuba Perezida Felix Tshisekedi, yarasabye mugenzi we wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni kumufasha kurwanya umutwe wa M23 ,undi akamuhakanira ahubwo akamusubiza ko akwiye kwicarana na M23 bakagirana ibiganiro kugirango bakemure ikibazo mu mahoro.
Ikindi, ngo n’uko igice cya M23 kinini kigizwe n’abasirikare bakuru barimo n’umugaba mukuru w’uyu mutwe Gen Sultan Makenga ,bateye baturutse Uganda kuko ariho bari barahungiye, ariko ubutegetsi bwa Uganda nti bwagira icyo bubikoraho ngo bubakumire.
Kugeza ubu kandi ,ngo abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo , mu gihe ingabo za Uganda UPDF zitari kure yabo mu gikorwa cya “Operasiyo Shuuja” , zikomeje kurebera ntihagire icyo zikora ngo zifashe FARDC basanzwe bafatanya mu kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda guhagarika umuvuduko wa M23.
Banashinja kandi Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni ,gushigikira umutwe wa M23 bashingiye ku magambo aheruka gucisha ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko M23 ari umutwe urwanira ukuri kuko uharanira uburenganzira bw’Abayenkongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakunze guhezwa no guhohoterwa n’andi moko ubutegetsi burebera.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri DRC, avuga ko n’ubwo mu rwego rwa diporomasi ibintu bitifashe nabi cyane nk’uko bimeze ku Rwanda, Ubutegetsi bwa Kinshasa n’Abanyekongo batandukanye ngo nta kizere na gike bafitiye Ingabo za Uganda zitegura kujya muri icyo gihugu mu rwego rw’ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC guhashya imitwe yitwaje intaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aya makuru akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ngo busanga ntaho UPDF itaniye na RDF, ndetse ko umugambi wo gutera inkunga umutwe wa M23 u Rwanda na Uganda biwuhuriyeho, bityo ko nta musaruro biteze ku ngabo za Uganda mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com