Ingabo z’u Burundi zashyizwe ku mupaka warwo n’u Rwanda nyuma yaho bwemeje ko mu ijoro rishyira ku cyumweru habaye igitero ku birindiro byazo biri ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke muri Commune Mabayi ni mu ntera iri munsi ya 15Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u burundi yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda,Amb. Olivier Nduhungirehe na we abwira BBC ko “atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Majoro Gahongano Emmanuel, ati “Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Ugushyingo, twatatswe n’ingabo zitwaje intwaro ahagana saaa Munani (02:00) i Cibitoke”.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports, Majoro Gahongano yakomeje agira ati “Ingabo zacu zabasubije inyuma, zishe 22 muri bo abasigaye bahunga bagana mu Rwanda”.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abateye ibirindiro by’ingabo z’u Burundi atari inyeshyamba zisanzwe kuko bari bafite ibikoresho bya gisirikare bikomeye, bityo ko
abasirikare babarirwa mu macumi ku ruhande rw’u Burundi bishwe muri iki gitero abandi bakaburirwa irengero.
Iki gitero cyabaye hari hashize iminsi 8 ku ruhande rw’u Rwanda naho ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda habaye igitero cyigambwe n’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
ivomo:Bwiza.com