Ingabo z’igihugu cy’Ubuganda ziri kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muduce twa Rutchuru aho bagomba gucungira umutekano no guhagarara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, ndetse no kurwanya indi mitwe y’inyeshyamba ihabarizwa.
Nk’uko Gn Jeff Nyagah abitangaza ngo iki gihugu kigomba kohereza ingabo zigera ku 2000 mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu kubungabunga amahoro muri aka karere.
Ibi ni bimwe mu byo uyu mu jenerali yasobanuriye itangazamakuru kuri uyu wa 31 werurwe 2023 ubwo bari I Bunagana aho bari bakiriwe n’inyeshyamba za M23.
Ibi kandi Jenerali Majoro Jeff Nyagah yabitangaje nyuma yo kubonana na guverineri w’intara ya kivu y’amajyaruguru ubwo yemezaga ko koherezwa kw’ingabo z’igihugu cye byatangiye kuwa 30 Werurwe, anatangaza ko bazagenda baza buhoro buhoro kuko batari kuzira rimwe.
Yatangaje kandi ko bagiye kujya ahahozi hari inyeshyamba za M23 nk’uko byemejwe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC.
Izi ngabo za Uganda zinjiye mu ngabo za EACRF z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba,bakazafasha izi ngabo kubungabunga umutekano cyakora ntibagomba kurwanya inyeshyamba za M23 ahubwo bagomba kujya hagati yazo na Leta ya Congo.
Iri tsinda ry’ingabo za Uganda rigomba kuba rigizwe n’ingabo 2000 ariko ikiciro cyambere kikaba kigizwe n’ingabo 1000, aba bose bakazakorera mu duce twa Bunagana,Kiwanja,kugera i Mabenga nk’uko bitangazwa na Gen Jeff.
uyu mujenerali kandi yasabye abaturage bo muri DRC kwizera ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuko baje nk’abavandimwe kandi bazafatanya kugarura amahoro muri aka karere.
Mukarutesi Jessica