Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kiri kugirana ibiganiro n’ingabo z’ibihugu bituranye nabo mu buryo bahuza ingabo z’ibi bihugu hagamijwe kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Itangazo rya FARDC ryo ku wa 30 Werurwe 2021 rivuga ko ishyize imbere ubufatanye bwa gisirikare mu “guhuza ingufu n’ubutasi”, hagati ya DR Congo n’ibihugu bituranye hagamijwe kurandura burundu imitwe yitwaje intwari ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka ADF, FDLR, FLN n’iyindi.
General Major Kasonga Cibangu Léon-Richard, umuvugizi wa FARDC wanashyize umukono kuri iri tangazo rishimangira amakuru avuga ku bufatanye bw’izi ngabo yemereye BBC ko uyu mugambi koko uriho, gusa avuga ko bakiri mu biganiro n’ibihugu by’u Rwanda, U Burundi, na Uganda birebwa cyane n’iki kibazo.
Si ubwa mbere ingabo za DR Congo zitangaje gufatanya n’ingabo z’ibindi bihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro yiganje cyane mu burasirazuba bwa DR Congo, ariko ntiracika.
Iri tangazo rivuga ko hari ubufatanye busanzwe buriho bwa FARDC n’ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, iza Angola n’iza Centrafrique, ariko ko ubu n’ibindi bihugu byose bikikije DR Congo “mu gihe cya vuba” biza muri uwo mugambi.
Mu bihe bya vuba, ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda buri ruhande rwareze urundi gufasha imitwe irurwanya iba mu burasirazuba bwa DR Congo, iyo mitwe yagiye igaba ibitero byiciwemo abantu muri ibi bihugu byombi.
Mu kwezi kwa kabiri no muri uku kwa gatatu, intumwa za DR Congo ziyobowe n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda bahuriye i Kigali n’i Kinshasa bavugana ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Muri uku kwezi, ishyirahamwe ritegamiye kuri leta mu ntara ya Kivu y’epfo ryavuze ko ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red-Tabara, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yabwiye BBC ko ibyo ari “ibinyoma”.
Imitwe y’abanyamahanga n’iy’abanyecongo ubwabo yitwaje intwaro muri ako gace, ishinjwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ubusahuzi bikorerwa abaturage.
Bamwe bashinja ingabo za DR Congo kunanirwa ubwazo kurinda ubusugire bw’igihugu no guhashya izi nyeshyamba.
Abandi banenga Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo ubu zirenga 16,000 zoherejwe kurinda abaturage no gufasha kugarura amahoro muri DR Congo, zihamaze imyaka irenga 20.
Itangazo ry’ingabo za FARDC rivuga ko inama iheruka kubera i Kinshasa ku kibazo cy’iyo mitwe yemeje “uburyo buhuriweho nk’inzira ikomeye yo kurangiza ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga n’iyishamikiyeho y’abo mu gihugu”.
Raporo iheruka gusohorwa n’imiryango itegamiye kuri Reta ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iheruka kugaragaza ko muri iki gihugu habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga gato 120.
(Xanax)