Igisirikare cy’u Bubiligi kigiye gutoza ingabo za FARDC zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho itsinda ry’abasirikare b’Ababiligi bazatoza n’irya FARDC kuva kuwa Gatandatu, itariki 19 Kamena ribarizwa Kindu, mu Ntara ya Maniema aho imyitozo izatangirwa.
Nk’uko byatangajwe na Gen. Vincent Pierare w’Umubiligi, ngo uruzinduko rwabo muri Kindu rugamije gusuzuma uko hatangizwa ibikorwa byo gutoza imitwe y’ingabo za Congo zoherejwe mu burasirazuba bw’igihugu.
Imbere y’itangazamakuru nk’uko tubikesha 7sur7.cd, Gen. Pierare yagize ati “ Ndi hano mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byacu ku busabe bwa Nyakubahwa Tshisekedi wifuje umusirikare mukuru w’umujenerali w’Ububiligi wo muri Etat major wo gutangiza gusubukura ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi,”
Yakomeje avuga ko bagiye kubanza gusuzuma urugero bazatangiraho iyi myitozo. Ati “Tugomba kureba uko ibikoresho bimeze. Tugiye kuvugurura igice cy’ibi bikoresho no gusubukura imyitozo y’imitwe iyoherejwe mu burasirazuba bw’igihugu.”
Iyi nkuru yibutsa ko mu rwego rw’amasezerano ya tekiniki yashyizweho umukono muri Werurwe 2009 hagati y’Igisirikare cy’u Bubiligi na FARDC, bataillon y’abakomando ya FARDC yatojwe n’Ababiligi ndetse n’inkambi za Lwama na Lokando zikavugururwa muri Kindu mu Ntara ya Maniema.