Umutwe w’ingabo z’uburundi ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zongeye kugaragara ziri m’urugendo nyuma y’uko zigaragaye mugace ka Lujebenshi k’umunsi w’ejo ubu bwo bagaragaye bageze mu gace ka Rubaya.
Aba basirikare bagaragaye muri ibi bice bya Rubaya basa n’aberekeza mu gace ka Humure, ariko bafite umunaniro ukabije dore ko bagenda n’amaguru kuko imodoka zabo bazitaye mu bigo bari bakambitsemo, bahunga kibuno mpa amaguru.
Izi ngabo z’u Burundi ziri guhunga zitazi iyo zerekeza mu gihe umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi aherutse gutangaza ko abasirikare babo batigeze binjira mu mirwano FARDC ihanganye mo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi ariko babitangaje mu gihe uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wari umaze iminsi wihanangiriza ingabo z’u Burundi ngo zihinduye abacanshuro aho gukora icyazizanye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi kandi byagiye bigaragara mu bitero FARDC yagiye igaba mu bice bitandukanye ndetse bimwe byaguyemo n’abasirikare b’u Burundi abandi bagafatwa mpiri.
Izi ngabo zikaba ziri guhungira muri ibi bice mu gihe FARDC nabo bari kurira inzira kuyimara bihungira.
Yves Umuhoza
Rwanda Tribune.com