Ingabo z’Uburundi zari muri Kivu y’amajyaruguru mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nyuma zikaza gutegekwa kwambura umwambaro wa EACRF zikambara uwa FARDC zahisemo gutaha n’amaguru nyuma y’uko zisabye ubusobanuro bw’intambara zirwana muri Congo ntihagire ubasubiza.
Ni itsinda rinini ryaturutse mu gace ka Sake, hiyongeraho abari bamaze iminsi baba ku kibuga cy’indege cya Goma ariko bakaza kubura uwabitaho nibura nabo ngo batahe iwabo.
Aba basirikare biravugwa ko ngo abari bamaze kunanirwa bategewe amato na bagenzi babo ari bubageze mu bice bya Bukavu, aho bagenzi babo bazabasanga hanyuma bagakomeza urugendo kugeza bageze I Burundi.
Ni abasirikare bakabakaba 600 baturutse muri Kivu y’amajyaruguru, gusa ikitaramenyekana ni uko bazitwara bageze muri Kivu y’amajyepfo dore ko bamwe bari baravuye muri iyi ntara muri TAFOC bakajyanwa kurwana na M23.
K’umunsi w’ejo hashize hari hamenyekanye ko ku kibuga cy’indege cya Goma, hageze abasirikare b’u Burundi magana abiri (200), bahunze intambara mu bicye bya Masisi, abo basirikare bakigera ku ki buga bahise basaba ko batahukanwa iwabo i Bujumbura ngo kuko badashaka kongera kurwana n’umutwe w’inyeshamba wa M23, ariko habura uwabumva
Nyamara bakimara kubisaba ahagana mu gicuku abagera kuri 50 bongeye gusubizwa ku ngufu k’urugamba mu gace ka Sake, gusa kugeza ubu baba abo bajyanywe cyangwa abari basigaye ku kibuga I Goma bose bafashe inzira berekeza muri Kivu y’amajyepfo, bemeza ko bagomba gusubira iwabo.
Izi ngabo zibaye ho nabi kuko ziri gukoreshwa imirimo batumva impamvu yayo dore ko buri munsi bicwamo imbaga itagira ingano.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com