Ingabo z’ u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamine kugarura amahoro n’umutekano mu burasirzuba bwa DRC, zarokoye ubuzima bw’Abwanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari bagiye kwicwa n’inyeshyamba za FDLR,CMC Nyatura,APCLS na Mai Mai Abazungu mu gace ka Mushaki ho muriteritwari ya Masisi.
Ni igikorwa cyabaye ejo kuwa 25 Werurwe 2023, ubwo imitwe yitwaje intwaro iyobowe n’ abarwanyi ba FDLR bageragezaga kugaba igitero mu gace ka Mushaki ho muri teritwari ya Masisi, bagambiriye kwica Abatutsi batuye muri ako gace.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi yanemejwe n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Uburundi ziri mu gace ka Mushaki, avuga ko ingabo z’Uburundi zabashije gusubiza inyuma ibyo bitero gusa abantu bagera kuri 2 bakaba bahakomerekeye bikabije, ubwo izi ngabo zarimo zigerageza kubakura mu maboko y’izo nyeshyamba zashakaga kubivugana.
Aya makuru ,akomeza avuga ko Ingabo z’u Burundi zabashije kurokora ubuzima bw’abaturage benshi ubwo izi nyeshyamba zashakaga kubagabaho ibitero ariko zikaza gukumirwa n’urufaya rw’amasasu rw’ingabo z’u Burundi .
Abakoretse , bahise bihutanwa ku bitaro bya Ndosho biherere mu mujyi wa Goma aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Agace ka Mushaki , ni kamwe mu duce umutwe wa M23 uheruka kurekura ugasiga mu bugenzuzi bw’ingabo z’Uburundi , ziri mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Ubwo umutwe wa M23 wahirukanaga ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba za FDLR ,Nyatura na Mai Mai, abahatuye bawakiranye ibyishyimo byinshi bitewe n’uko bari bamaze igihe barazengerejwe n’iyo mitwe bamwe ibaziza ko ari Abatutsi.
Ibi byatumye izi nyeshyamba aho zari zahungiye nyuma yo gutsindwa na M23, zigenda zikubita agatoki ku kandi zirahira ko zizagaruka kwambura M23 ako gace ka Mushaki, ubundi zigaha isomo abo mu bwoko bw’Abatutsi bagaragaje kwishimira M23 ubwo yahageraga.
Ikindi n’uko izi inyeshyamba zisanzwe ari abafatanyabikorwa ba FARDC , zitigeze zishimishwa n’uko ingabo za EAC arizo zigomba kugenzura ako gace ka Mushaki nyuma yo kurekurwa na M23, uhubwo zikaba zari zatangiye kugaragaza ko zishaka kugasubiramo akaba arizo zikagenzura zifatanyije na FARDC , byatumye M23 itanga gasopo ivuga ko FARDC n’izo nyeshyamba batemerewe gusubira mu duce yabambuye .
M23 ,yavuze ko izo nyeshyamba zigamije kongera kwibasira abaturage muri ako gace by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko zari zimaze igihe zibigenza itarahafata.
Nyuma y’inama yabereye mu mujyi wa Sake yahuje ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC, iza EAC na M23 , FARDC niyo imitwe yitwaje intwaro basanzwe bafatanya kurwanya M23, bavuye ku izima bemera ko ingabo za EAC arizo zijya mu duce M23 yari yamaze kurekura muri Teritwari ya Masisi ,nyuma yaho hari hashize iminsi irenga itatu zarashyize amananiza ku ngabo z’u Burundi zagombaga kujya kugenzura ako gace, aho izi nyeshyamba zari zatangiye kubakangisha kubagabaho ibitero .
.