Ingabo z’u Burundi zasabye ingabo za Leta ya Congo hamwe na Wazalendo gusubira inyuma k’urugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Mushaki-kagusa na Nturo, kugira ngo bihanganire n’izi nyeshyamba.
Ibi babikoze kuri uyu wa 18 Ugushyingo, nyuma yo gutangaza ko inyeshyamba za M23 zabendereje bityo ko bagiye guhangana nazo.
Ibi bice bya Mushaki, Kagusa na Nturo bisanzwe biri mu maboko y’ingabo za EAC ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ingabo z’u Burundi.
Ibi bibaye kandi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje izi ngabo zifatanije na Wazalendo hamwe n’ingabo za Leta ya Congo FARDC hanyuma hagapfa mo abatari bake ndetse abandi bagafatwa mpiri.
Izi ngabo kandi zafashe iyi ngingo mu gihe ibice bayoboye aribyo biri kuvugwamo ubufatanye n’ingabo za Leta ya Congo(FARDC ), mu gihe ibice bigenzurwa n’izindi ngabo byo ababirimo bashimirwa imikorere yabo kuko bagerageza gukora ibyo basabwe gukora.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com
FNDB harya ntiyigeze kwirukanwanmuri UN naregwa kack of ptofessionalism?